Iki gihugu giherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda kiri mubihugu bifitanye isano ihambaye y’amateka kuva na kera ku’ubw’abakoroni, kikaba kandi cyaracumbikiye bamwe mubasize bahekuye u Rwanda mu mwaka wi 1994, ndetse bakifashishwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu mu mirimo itandukanye yo kugarura umutekano muri DRC. ibyo bigatuma bahora bakingira ikibaba, aba bicanyi ndetse bagashinja u Rwanda kubavogera kubera ubwoba bahorana.
DRC yacumbikiye umutwe w’inyeshyamba zahoze ziri mu ngabo zatsinzwe hamwe n’intera hamwe zasize zikoze Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, banabacumbikira mu nyengero z’igihugu cy’u Rwanda, ibi byatumye izi nyeshyamba zikusanya zitangira kugaba ibitero shuma mu Rwanda byo guhungabanya umutekano ,nyamara ibyo bifuza ntibabigeraho. Ibi byatumye bahorana ipfunwe ,bagahora kandi bikanga ko igihe icyo aricyo cyose bashobora gukurikiranwa n’ingabo z’u Rwanda.
Izi nyeshyamba zaje kwifashishwa n’ingabo za Leta ya Congo FARDC , kugirango zibafashe kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri turiya duce, kubera ubwo bufatanye rero na bwa bwoba inyeshyamba zihorana, uwikanzwe wese bakeka ko ari umunyarwanda bagatera hejuru ngo ni u Rwanda.
Kuba izi nyeshyamba zirwanya ubwoko bw’Abatutsi nayo ni imwe muri izo mpamvu kuko DRC ihanganye n’umutwe w’inyeshyamba za M23 zikomoka mubanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, byongeye kandi bakaba bakomoka mubwoko bw’Abatutsi. Iyi ni imwe mu mpamvu iteka uhora wumva bavuga ko bari kurwana n’ingabo z’u Rwanda , aho kuvuga inyeshyamba zirwanira uburenganzira bw’imiryango yabo, ahubwo bakikoma u Rwanda.
Abayobozi ba Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo bahorana ikibazo cyo kubasha gushungura ngo bamenye ibibazo biri muburasirazuba bw’igihugu cyabo, ibyo bituma ibibazo byabo bahora babitwerera abandi bitwaje impamvu zidashinga.
DRC ni igihugu gifite abaturage benshi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ibi bikomoka ku mateka ibi bihugu byombi bisangiye, ntawatinya no kuvuga ko bimwe mubice biherereye mo abavuga ururimi rw’ Ikinyarwanda hahoze ari k’ubutaka bw’u Rwanda, nyamara mugihe cy’ubukoroni utu duce twegetswe kuri kiriya gihugu.
Iyi nayo wayishyira mu mpamvu zituma DRC ihora itunze u Rwanda agatoki, nyamara ibibazo aho biri ntibabe ariho bakubita umwotso ugasanza barikanda ibiganza kandi bavunitse ibirenge.
Umuhoza Yves
DRC izirikane ko itazadysubiza Abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda basize Ubutaka bwabo kavukire.
Kuki batumva ko igihe babatwaraga babatwaranye n’ubutaka bari batuyeho?
None ngo nibagende nta butaka?
Aho nta gutekereza kurimo rwose!