Igihugu cya somalie cyamaze kwemerwa nk’umunyamuryango w’ibihugu bya Afurika yUburasirazuba kikaba cyarabaye igihugu cya munani kigize uyu muryango, bikaba bivuze ikintu kinini mu bukungu ku baturage bagize uyu muryango wa EAC, buri munyamuryango akaba azabyungukiramo hashingiwe kubyo awujyanamo nibyo awukuramo.
Ubusanzwe igihugu cya Somalie ubukungu bwacyo bushingiye cyane kuma devise yinjira mu gihugu atanzwe n’abanya Somaliya baba hanze yayo (diaspora) aho binjiza amadorari ya America arenga miliyari buri mwaka.
Ubukungu bwabo kandi bushingiye ku bucuruzi,ubwikorezi bwo mu mazi,ubworozi,ubuhinzi ,uburobyi ,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na peteroli ndetse n’inkunga z’amahanga n’ubwo amenshi anyerezwa andi akajya muri ruswa no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro bikorwa na bamwe mu bakozi, ubukungu bwabo bukaba bubangamirwa cyane n’amapfa(sécheresse),imyuzure,inzige(criquets) n’intambara hagati ubwabo.
Kwinjira kwa somalie mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba ni amahirwe akomeye ku bukungu n’umutekano w’iki gihugu kuko bazabona isoko ryibyo bafite ndetse babone n’aho bahahira byoroshye ibyo badafite kandi babone n’uburyo bwo gukemura ibibazo by’umutekano mukeya ukunze kuranga icyo gihugu.
Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ufite abaturage barenga miliyoni magana atatu mu bihugu umunani biwugize rikaba ari soko rinini kuri buri munyamuryango na cyane ko hari amasezerano atandukanye yagiye asinywa yaba ashingiye ku bucuruzi,nkayiswe guhuza za gasutamo(customs union).
Ibi byo guhuza imisoro bikaba bizafasha igihugu cya Somalie kubona abashoramari benshi baturutse hanze bajya muri iki gihugu cyangwa abanya Somaliya ubwabo bakava iwabo baza gushora imari mubihugu bigize uyu muryango kuko bazaba boroherezwa ku misoro hashingiwe kuri aya masezerano.
Amasezerano y’isoko rusange(common market): Aya masezerano azafasha Somalie kubasha kubona ibiribwa bakeneye ndetse babone n’aho bagurishiriza ibikomoka ku burobyi bwabo mu buryo butabagoye kandi abaturage ba somalie bazoroherwa no gutura muri bino bihugu nta mananiza kuko biteganyijwe naya masezerano na cyane ko abaturage b’iki gihugu bari batuye muri bino bihugu bya EAC ariko nk’impunzi bazabasha kubibamo nk’abafite uburenganzira budashingiye ku buhunzi.
Kandi abaturage b’iki gihugu bizabafasha kubona imirimo mu buryo bushingiye kuri aya masezerano, n’abandi baturage bo mu bindi bihugu bazajya gushorayo imari kuko aya masezerano azaba abahaye rugari.
Iki gihugu kandi kizungukira mu buryo bw’umutekano ku masezerano yo gushimangira amahoro mu karere, umutekano n’imiyoborere myiza(strengthening regional peace ,security and good governance). Iki gihugu cyashegeshwe n’intambara hagati y’abaturage(civil war) kizabasha kubona ubufasha bw’ingabo z’akarere zibafashe kubungabunga amahoro n’umutekano aho gukomeza kwifashisha iziva iyo bigwa zidasobanukiwe neza n’imiterere ya somalie.
Ariko kuko ingabo cyangwa abapolisi n’abandi byaba ngombwa ko bifashishwa kuko baba ari abaturanyi babo, kubungabunga umutekano babikora neza kurenza aba kure kuko nabo ubwabo baba bari kurengera akarere barimo muri rusange kuko ahari indiri cyangwa ubwihisho bwabahungabanya umutekano wa Somalie byoroshye kuhasenya vuba kubw’aya masezerano.
Mu nama y’abakuru b’ibihugu yabaye kuwa 24 ugushyingo 2023 yemeje ko Somalie iba umunyamuryango wa EAC, perezida wa somalie yagaragaje akanyamuneza mu ijambo rye aho yavuze ko kuba umunyamuryango wa EAC ari ishema ku baturage ba Somalie aho yagize ati :”Abaturage ba Somalie batewe ishema no kuba abanyamuryango ba EAC, iri ni itara ry’ibyiringiro kuri twe, twizeye ejo hazaza h’amahirwe n’iterambere muri Somalie binyuze mu kwishyira hamwe kw’akarere”.
Naho perezida wa Tanzania madame Suluhu Samia Hassan yagize ati:”Murakaza neza mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, hano ni ugukora gusa.” Ibi bikaba bigaragaza ko Somalie yishimiwe muri uyu muryango kandi abakuru b’ibihugu bagize uyu muryango bashishikajwe no kumwereka icyateza imbere igihugu cye kurenza kwirirwa mu ntambara,urugero nk’aho uyu perezida wa Tanzani yamuhaye ikaze akanamubwira ko muru uyu muryango ari ugukora gusa.
Mu myanzuro yafashwe mu nama harimo ko yashyizeho umuyobozi w’inama kugira ngo yumvikane na Somaliya igihe cyo gushyira umukono ku masezerano yo kwinjira muri EAC mu gihe kitarenze amezi atandatu kandi ikimenyetso cyo kuyasinya kikagenzwa mu bunyamabanga bwuyu muryango .
Mucunguzi obed.
RwandaTribune.com