Umunyamabanga wungirije w’Umuryngo w’abibumbye (ONU) ushinzwe Umugabane w’Afurika Martha Pobee, yatangaje ko Umutwe wa M23 ukigenzura Ubutaka bugari muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyirgongo ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi, yabitangaje ejo kuwa 26 Kamena 2023 , imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.
Ati:’’ Kugeza ubu umutwe wa M23 uracyagenzura ubutaka bugari muri Kivu y’Amajyaruguru.”
K’urundi ruhande, umutwe wa M23 ntiwemeranya na Martha Pobee, kuko uvuga ko wavuye mu bice byose wari warigaruye, ubu ukaba utegereje ibiganiro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatibune.com, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yatangaje “ko M23 yamaze kurekura uduce twose yasabwaga kurekura ndetse ko icyo itegereje ari ibiganiro na Leta.
Ati:” Twamaze kuzuza ibyo twasabwaga byose birimo kurekura uduce twari twarafashe muri Masisi, Rutsuru na Nyiragongo no gutanga agahenge k’imirwano. Ubu icyo dutegereje ni ibiganiro na Guverinoma ya Felix Tshisekedi.”
Maj Willy Ngoma , yakomeje avuga ko n’ubwo M23 yarekuye ibyo bice byose mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yafashwe n’Abakururu b’Ibihugu byo mu karere ,ikibabaje ari uk0 75 % by’ibi bice , byugarijwe na FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura, FDLR n’iyindi basanzwe bakorana mu kurwanya M23.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com