Abanyarwanda bakomeje kwibaza impamvu ireme ry’uburezi bw’igihugu cy’u Rwanda mu mashuri ya Leta ridahagaze neza , bakibaza aho bipfira bikayoberana mu gihe igihugu kiba cyashoye akayabo k’amafaranga abarirwa muri za Miliyari ariko bikanga umusaruro ukagaragara ari muke ndetse hakaba aho ubura burundu.
Mu busesenguzi bwakozwe n’ikinyamakuru Rwandatribune.com bwagaragaje ko ababyeyi bafite abana mu mashuri ya Leta by’umwihariko mu mashuri abanza hakigaragara ibibazo , aho usanganga umwana imyigire ye ari iya ntayo mu gihe ariho hakagombye kugaragara umusaruro nk’ibigo bishyigikiwe na Leta.
Leta na Abaturage bitana ba mwana mu gushyigikira ireme ry’uburezi
Minisiteri y’uburezi yakunze kugaragaza ikibazo cy’abaturage badashyigikira uburere bw’abana babo , aho bavuga ko uburere n’inyigisho abana babona ku ishuri bidahagije ahubwo ababyeyi nabo bakwiye gushyiraho akabo harimo kubafasha gusubira mu byo bize no gukurikirana uburere bw’abana babo n’ibindi.
Gusa kuri iyi ngingo abaturage bagaragaje ko gushaka ubuzima n’imibereho muri iyi minsi bitoroshye , bakavuga ko Leta ikwiye kugira icyo ikora kandi no kuba uburezi bw’ iki gihe bwarateye imbere biba imwe mu mbogamizi bahura nazo , aho ujya gusobanurira umwana ugasanga wowe ntaho wabyize , aha hakiyongeramo ni ikindi gice cy’Abanyarwanda batize kubera amateka igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo.
Umwe utarashatse ko amazina ye agaragara yagize ati “Ubwo Leta ishingira kuki isaba abaturage gusubiriramo abana ibyo bize koko ko uburyo twizemo ataribwo bari kwigishirizamo muri iki gihe , iyaba ahubwo baradusabye kubanza kujya kwiga tugasubira mu mashuri abanza kugirango tubone ibyo tubigisha , nkatwe batwigishaga mu Kinyarwanda n’Igifaransa nacyo cya ntacyo none nigute uzambwira ngo nigishe umwana mu Cyongereza ntize , ko tuba twatanze amafaranga n’ibindi bikoresho Leta yadufashije ikabwira abarimu bagashyiramo imbaraga bakatwigishiriza abana koko.”
Ikibazo cy’abarimu bahembwa make cyaba ari urwitwazo ku idindira ry’ireme ry’uburezi mu Rwanda
Amajwi Atari make akunze kumvikana agaragaza ko umushara wa mwarimu mu mashuri ya Leta ukiri hasi , hakaba hari abagaragaza ko ibyo bituma umwarimu adakora uko bikwiye kuko kuba ahembwa umushahara ukiri hasi ari imbogamizi ikomeye kuko imishahara bahembwa itajyanye n’igihe kuri iyi ngingo abanyarwanda bakaba bavuga ko umushahara wa mwarimu uzamuwe hari cyo byatanga.
Amashuri yigenga yaba atungwa agatoki mu kudindiza ireme ry’uburezi
Ibigo byinshi byigenga byagiye bivugwaho kudatanga uburezi kimwe n’ibigo bya Leta hakaba hagaragara ubusumbane mu myigire n’imyigishirize , urugero ni nko mugihe cyo gutanga ibitabo Leta ivuga ko umwana wese agomba kugira ibitabo , nyamara mu gihe cyo kubitanga bihabwa abiga mu mashuri ya Leta gusa abiga mu mashuri yigenga ntibabibone ugasanga igitabo kimwe kigiwemo abana bane, haba hageze igihe cyo ubushobozi bubonetse bamaze kubyishyura hagahita hasohoka ibindi bitameze nk’ibyo bari basanganwe.
Guhindura imfashanyigisho bya hato na hato nabyo binengwa n’abatari bake
Abanyarwanda kandi bakomeje kunenga gahunda yo guhindura imfashanyisho n’imyigishirize ko bidindiza ireme ry’uburezi , kuko habaho igihirahiro n’urujijo yaba mu barimo abanyeshuri n’ababyeyi bakaba basaba ko hakorwa imfashanyigisho ifite icyerecyezo kirambye guhindura bya buri mwanya bigakurwaho.
Kwimura umunyeshuri watsinzwe, imbogamizi yanenzwe n’abatari bake
Mya myaka ishize hakunze kugarukwa ku kibazo cy’abanyeshuri bimurwaga bafite amanota make , kuburyo hari n’ababyeyi bashakaga gusibiza abana bakabyangirwa , ubwo amanota y’abanyeshuri basoje amashuri abanza n’icyiciro rusange yatangazwaga kuri uyu wa 04 Ukwakira , abanyarwanda batunguwe n’icyemezo cyafashwe na Minisiteri y’uburezi yo gusubirishamo abataragize amanota abemerera kwimuka barasibizwa , abanyarwanda benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje akanyamuneza no kwishimira uyu mwanzuro , bavuga ko bigiye bibaho umwana yajya yimuka afite ubumenyi akigirira akamaro n’igihugu muri rusange.
Dr Uwamariya Valentine Minisitiri w’Uburezi yagize ati “Ubundi bajyaga bahabwa ibigo ndetse n’amashuri yigenga akaba yabakira, muri gahunda yo gukomeza gufasha abakiri inyuma mu myigire ntibari bujye mu byiciro bikurikiraho , barafashwa dufatanyije n’ibigo bigagaho gusubiramo amasomo.”
Ibi Minisitiri w’Uburezi yabitangaje avugako abanyeshuri batsinzwe batazimuka aho mu mashuri abanza ari ibihumbi 44,176 mu gihe mu cyiciro rusange ari ibihumbi 16,466.
Kuri iyi ngingo Uwitwa Nyiranuma Dalia yagize ati “Nishimiye icyi cyemezo cyafashwe, byatumaga n’abana birara bakigira indakoreka ntibige bashyize ho umwete , kuko n’ubundi aba azi ko azimuka kandi n’ababyeyi nabo nuko hari abari bafite imyumvire nkiyo ko nta mwana ugisibira , ariko turabona ko mu burezi hajemo impinduka twifuza ko zakomeza ahari icyuho hose hagakosorwa.”
Muhindwa Thomas nawe yunzemo ati “ Gusibiza abana batatsinze byadushimishije , ngirango ibyishimo byagaragariye hose ku maradiyo babivuze no ku mbuga nkoranyambaga nuko impamvu nuko abanyarwanda bari babirwaye , uburezi twabuvuzeho bigera aho ubona ko byari bimaze kurenga igarururiro , Ubundi Leta nikomeze ifate ingamba kuko uburezi niyo nkingi ya mwamba , ibibazo birimo byose turifuza ko bikemuka kugirango ejo hazaza u Rwanda ruzabe rufite abantu bahamye b’abahanga bakenewe mu Isi yose.”
Ubucucike bw’Abanyeshuri bwaba nabwo ari imbogamizi ku ireme ry’uburezi
Umubare mwishi w’abanyeshuri n’ubuke bw’abarimu mu mashuri abanza ni imbogamizi ikomeye aho usanga umwarimu umwe mu mashuri abanza yigisha abanyeshuri 62 nkuko Raporo ya UNICEF ivugango ibi bituma abana benshi bata ishuri aho mu baba baratangiye amashuri abanza abayasoza ari 71% bonyine.
Nubwo mu Rwanda uburezi buhagaze gutyo ariko UNICEF ivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara byita ku burezi no kubutanga mu buryo bushimishije.
Alice Ingabire Rugira