Umutwe wa RNC na Padiri Nahimana wiyita Perezida wa Guverinoma Ikorera mu Buhungiro bakomeje kugaragaza inyota yo kwicara mu ntebe yo kuyobora Abanyarwanda aho buri umwe avuga ko ari we ushoboye kandi ari we ubikwiye.
Ku wa 18 Kanama 2022 Charlotte Mukankusi Komiseri ushinzwe Diporomasi muri RNC, yatangaje ko mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ,RNC ariyo yonyine ifite ubushobozi n’ubudasa bwo kuyobora u Rwanda ngo kuko ariyo yonyine ifite imigabo n’imigambi isobanutse ndetse ibereye abanyarwanda.
Icyo gihe yagize ati “Kugira ngo Abanyarwanda babeho bafite ibyishimo, urubyiruko rubone kazi, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bubashe kugerwaho nitwe RNC twenyine dufite ubushobozi bwo kubikemura. Umuti rukumbi uri muri RNC yonyine, kuko ari twe bantu twenyine tugaragaza gahunda ifatika twateguriye kiriya gihugu. Nitwe twenyine dufite ubudasa. Ntabwo ushobora kugabura ibyo utatetse.”
“Twe rero iyo nkono twarayitetse, yamaze gushya kandi irateguye. . Dufite gahunda twateguriye kiriya gihugu.Nitwe twenyine tubishoboye kandi dufite ubwo budasa. ibyo byose turabifite twarabiteguye, Dufitiye kiriya gihugu gahunda nziza.”
Ku Rundi Ruhande ariko Padiri Nahimana Thomas washinze Guverinoma yita ko ikorera mu Buhungiro, nawe akojije umurego mu kugaragaza inyota yo kwicara mu Rugwiro kuko nawe akomeje gukangurira impunzi z’abanyarwanda kumuyoboka no kumutera inkunga kugirango guverinoma ye Iri mu buhungiro ibashe gukorera mu Rwanda.
Mu Magambo ye, Padiri Nahimana Thomas nawe, akunze kugaragaza ko we N’abo bafatanyije mw’ishyaka Amahoro People Congress aribo bonyine bashobora kuyobora uRwanda ngo kuko aribo bafite gahunda iboneye kandi ifatika banatangiriye mu Buhungiro.
Nyuma yo gukurirana impande zombi, hakomeje kwibazwa uko byagenda mu gihe aba bombi bahurira mu Rwanda n’ubwo benshi bagaraga ko ari inzozi gusa.
Aho bari mu buhungiro bakunze kugaragaza kutumvikana no guhora baterana amagambo kuko, abo Ku ruhande rwa Padiri Nahimana Bakunze kuvuga ko n’Ubwo RNC irwanya ubutegesti bw’u Rwanda atari abantu bo kwizerwa ngo kuko bahoze muri FPR inkotanyi ndetse akaba akunze kubita “ abavantara agamije kubambura ubunyarwanda . RNC nayo ishinja bamwe mu bantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda barimo Padiri Nahimana ubuhezanguni no gutsimbarara ku ngengabitekerezo ya Hutu-Power igamije kubiba amacakubiri mu banyarwanda.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM