Amakimbirane ari mu karere k’ibiyaga bigali by’umwihariko hagati y’u Rwanda na DRC,ashingiye kuki? Bamwe mubakurikiranira Hafi ibya Politiki by’umwihariko mu karere k’ibiyaga bigali,bemeza ko aya makimbirane ngo yaba akomoka mubihugu bikize, byiganje mo Ibyo mu burengera zuba bw’isi.
Aya makimbirane atuma umuriro uhora waka mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, kenshi iki gihugu cyigashinja u Rwanda kuba nyirabayazana, ndetse n’u Rwanda rugashinja Congo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu karere, harimo n’abasize bahekuye u Rwanda, FDLR, FLN n’utundi, abahanga bemeza ko umutungo kamerhe uherereye muri iki gihugu ariwo ntandaro y’uyu muriro.
Inyeshyamba zose zikorera muri DRC zikoresha intwaro, nyamara nta ntwaro n’imwe ikorerwa muri DRC ziva hanze, ndetse bamwe ntibatinya no kuvuga ko bakoreshwa na USA kubera inyungu zayo bwite.
Ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika byemera kuba amaboko y’ibihugu bikize, kubera ko biba bibatezeho ubufasha mu mpande zitandukanye, bityo ibyo bihugu bikemera kuba ibikoresho ,nyamara Atari uko babikunze,ahubwo kuko bavuze uko nagira.
Umwe mubanyapolitiki bo muri DRC, Jenerali Donatien Mahele Lieko Bokungu we yemeza ko ntawavuga ko umutekano muke ubarizwa muri DRC ,bidakomoka mubihugu by’Afurika,ahubwo intandaro yazo Ari ibihugu by’abakire bifuza kuturyanisha bagatwara ibyacu twe turi kumarana.
Kubyerekeranye n’ibi bibazo Kandi umunyarwanda umwe witwa Dr Paul Kananura mubahanga mubya Politiki usanzwe anayigisha muri Kaminuza zo muri Reta z’unze ubw’umwe z’Amerika, aherutse kuvuga ko Afurika nitigobotora ibihugu bikize izisanga yabaye isibaniro ry’intambara y’ibihugu bikize nk’uburusiya n’Amerika.
Ibi bikagaragaza ko ibihugu bikize byigaruriye isi n’ubukungu bwayo
Umuhoza Yves