Sergey Lavrov Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, yatangaje ko Uburusiya bufite uburenganzira bwo kurinda umutekano n’inyungu zabwo nk’uko bikorwa n’ibihugu byo m’Uburengerazuba bw’Isi, by’umwihariko Lata Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ni ijambo yavugiye mu biganiro bya “Raisina” bisanzwe bitegurwa n’Ubuhinde byiga kuri politiki n’ubukungu mpuzamahanga ,biri kubera i New Delhi kuva ejo tariki ya 2 kugeza tariki ya 4 Werurwe 2023.
Yagize ati:” Niba Abanyamerika bafite uburengenzira bwo kurinda inyungu n’umutekano wabo, bagomba kumenya ko n’Uburusiya ari uko bugomba kubigenza.”
Sergey Lavrov ,yifashishije ingero z’ibitero Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatanyije n’ibiguhu bahuriye mu muryango wa OTAN, bagabye mu bihugu nka Iraq,Libiya,afghanistan,Yougoslavia,Syria n’ahandi.
Ati:Baravuga ngo twavogeye ubusugire bwa Ukraine ,kandi nyamara ubwo basenyaga ibi bihugu kubera inyungu zabo bwite kandi nabyo bifite ubusugire butavogerwa , nta wagize icyo avuga cyangwa ngo agire icyo ababaza. ”
Sergey lavrov ,yakomeje avuga ko Uburusiya butateye Ukraine bugamije kuyisagarira nk’uko bivugwa n’Abanyamerika ,ahubwo ko buri kurwana ku kubaho kwabwo no gushimangira umutekano wabwo, wugarijwe n’ibihugu by’Uburengerazuba bw’isi birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Yongeye ko hashize imyaka igera ku icumi, Uburusiya busaba ibi bihugu guhagarika ibikorwa bigamije kubusenya no kubuhungabanyiriza umutekno, nyamara ngo byabirenzeho ahubwo bitangira gukoresha Ukraine kugirango bigere kuri uwo mugambi wabyo wo gusenya Uburusiya.
Yakomeje avuga ko kenshi Uburusiya, bwagaragaje ubushake bwo kuyoboka ibiganiro bigamije guhagarika intambara, ariko Abanyamerika babuza Perezida Zelensky wa Ukraine kubyitabira, bavuga ko Uburusiya bugomba kubanza gucishwa bugufi ndetse ko ibiganiro bizashoboka mu gihe Vladimir Putin azaba atakiri Perezida w’Uburusiya.