Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko ibibazo biri muri RD Congo bifite umuzi mu mateka, bityo agasanga niba bafite gahunda yo kwikuraho abavuga Ikinyarwanda bagomba kubaha n’ubutaka basanzwe batuyeho.
Ibi Perezida Kagame yabivuze mu kiganiro yagiranye na RBA none kuwa 4 Nyakanga 2022, cyibanze ku bimaze kugerwamo mu rugendo rw’imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Ubwo Umunyamakuru yamubazaga ku biheruka gutangazwa na Perezida Tshisekedi ku munsi w’Ubwigenge ko nta gushidikanya ko u Rwanda rufasha M23.
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’Abanyekongo bifite umuzi mu mateka. Perezida Kagame yagarutse kuko Abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bisanze ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, biturutse ku katwa ry’imipaka.
Kuri Perezida Kagame, niba Abanyekongo babona kwikuraho abavuga Ikinyarwanda waba umuti w’Ikibazo bafite, babikora ariko bakaberaka aho bagomba kujya cyangwa se bakikuraho n’ubutaka batuyeho bakabubaha.
Yagize ati”Niba bifuza kwikuraho abavuga Ikinyarwanda, bakwiye kubikora no kubutaka batuyeho nabwo bakabwikuraho”
Perezida wa Repubulika yavuze ko u Rwanda rwagiye rutanga ubujyanama kuri iki kibazo ku bayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane ku kibazo cya M23 cyakemuka hakurikijwe inzira za Politiki na Dipolomasi.
Yagize ati:”Ni kenshi abayobozi ba RD Congo bagiye baza hano tujya inama ku gukemura ikibazo. M23 ijya gufata intwaro mu mwaka 2012, hari ibyo yari yasabye, na nyuma y’uko itsinzwe hari ibyo yari yasabye kandi byagombaga kurangizwa ikibazo mu nzira za politiki na Dipolomasi.”
Perezida Kagame yavuze ko icyo we yifuza ari ukubona Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bitekanye, kandi bibanye mu mahoro.