Cardinal Ambongo Fridolin uyobora Kiliziya Gatolika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatunguye abantu avuga ko ijuru riramutse rimeze nk’ibibazo RD Congo irimo gucamo yahitamo kwigumira ku isi aho kurijyamo.
Ibi Cardinal Ambongo, yabivugiye mu muhango wo kugenzura ishyirwaho ry’abayobozi ba Komisiyo y’amatora yigenga (CENI) wabereye i Kinshasa.
Cardinal Ambongo washyizweho nk’intumwa yigenga mu kugenzura uko abakozi ba Komisiyo y’Amatora bashyirwaho mu mucyo. Cardinal Ambongo kandi asanzwe ari umujyanama wihariye wa Perezida Felix Tshisekedi.
Kuri Carddinal Ambongo, ngo ntashobora kwiyumvisha uko abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakomeza kwigira nkaho bameze neza, ntibakome kandi ibibazo bibugarije ari uruhuri.
Ambongo yemeza ko Abanyekongo bo ubwabo bakwiye guhaguruka bakarwanya ibikorwa bya kinyamaswa bakorerwa.
Kuri we ngo asanga ijuru riramutse risa n’ibibazo DRC irimo gucamo iki gihe yahitamo kutarijyamo. Ati:”Niba ijuru risa n’ibibazo DRC icamo, nahitamo kutajyayo”
Cardinal Ambongo avuga ko , ikintu cya mbere kizabafasha kubigeraho ari ugukora amahitamo meza mu matora anyuze mu mucyo. Yabasabye kwirinda kwizera ibyo basezeranywa n’abiyamamaza kuko byose biba bikubiye mubyo yise “amasezerano y’ibinyoma”.