Umwe mu badepite bahagarariye Beni yatangaje ko niba badahagurutse ngo birwaneho ejo hazaza heza h’igihugu cyabo, bazahumva mu mateka, kandi igihugu cyabo kizabaho mu izina gusa kuko imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri iki gihugu by’umwihariko uwa ADF umereye nabi abatuye muri aka karere
Depite Emile Saidi yatangaje ibi ubwo yari afashe ijambo ngo ashimire ingabo za Leta ku bikorwa zakoze byo kugabanya umuvuduko w’inyeshyamba zari zikomeje kurembya abantu muri Beni.
Nyamara n’ubwo yashimagizaga ingabo zabo FARDC yaboneyeho gusaba abaturage bo muri Beni ndetse n’izi ngabo z’igihugu ati “niba hatabayeho kwihagararaho igihugu cyabo kizabaho mu izina gusa kandi ko iki gihugu kizahinduka umuyonga ndetse n’ejo hazaza barata twe tuzabyumva nk’amateka cyangwa se umugani, kubera ubugome bw’izi nyeshyamba
Uwineza Adeline