Kunywa Amazi ni ingenzi mu buzima bwa muntu, nubwo kenshi hari abavuga ko badashobora kunywa amazi yonyine bavuga ko atarenga umuhogo batayavangiye, abandi bakavuga ko iyo banyoye agatama baba babirangije ngo kuko nako ari nk’amazi nyamara umubiri w’umuntu uyakeneye k’uburyo bw’umwihariko. Ubusanzwe umubiri w’umuntu ukenera amazi menshi kuko umubiri w’umuntu ugizwe n’amazi ari hagati ya 60 % na 70 %.
Abahanga bemeza ko mu gihe cy’ubushyuhe buringaniye, umuntu mukuru akwiye kunywa amazi ari murugero bijyanye n’ibiro by’umubiri we. Ubusanzwe umubiri w’umuntu utakaza menshi mu nkari ndetse andi mazi menshi umuntu agenda ayatakaza binyuze mu byuya, mu myanda yo ku musarane ndetse no mu mwuka duhumeka.
Ngizi impamvu nyinshi zituma umubiri wa muntu ukenera amazi
Iyo umuntu ari gukora imirimo isaba ingufu , cyangwa se hakaba ari mu gihe cy’ubushyuhe, mu gihe umuntu afite uburwayi , icyo gihe umuntu wese akenera ikigero cyihariye cy’amazi bitewe n’ibiro bye cyangwa se imiterere y’umubiri we ndetse n’ imiterere y’ikirere atuyemo.
Reka turebere hamwe Ingano y’amazi Umuntu agomba kunywa bijyanye n’ibiro bye
Ubusanzwe umuntu utanywa amazi menshi usanga ahorana umunaniro ukabije, kuribwa bya hato na hato, umutwe udakira, Kunanirwa gutera akabariro uko bikwiye n’izindi ngaruka, gusa umuntu unywa amazi neza kandi ku gihe ahorana ubuzima bumeze neza.
Ni byiza ko umuntu abasha kumenya ingano y’amazi akwiye kunywa bitewe n’ibiro bye kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza, butarangwamo n’indwara zidasobanutse.
Dore rero ingano y’amazi ukwiye kunywa bitewe n’ibiro ufite:
Umuntu ufite ibiro 36 Agomba kunywa Litiro 1.2 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 45 Agomba kunywa Litiro 1.5 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 54 Agomba kunywa Litiro 1.7 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 63 Agomba kunywa Litiro 2 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 72 Agomba kunywa Litiro 2.3 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 81 Agomba kunywa Litiro 2.6 z’amazi k’umunsi
Umuntu ufite ibiro 91 Agomba kunywa Litiro 3 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 100 Agomba kunywa Litiro 3.3 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 109 Agomba kunywa Litiro 3.5 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 118 Agomba kunywa Litiro 3.8 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 127 Agomba kunywa Litiro 4.2 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 136 Agomba kunywa Litiro 4.5 z’amazi k’umunsi,
Umuntu ufite ibiro 145 Agomba kunywa Litiro 4.7 z’amazi k’umunsi,
Uretse ingano y’umuntu n’uburyo ashobora kunywa amazi hari byinshi umuntu agomba gukora bizagarukwaho mu nkuru yacu y’ubutaha.
Uwineza Adeline