Mu kiganiro Perezida wa Repubulika yagiranye n’abashyitsi bari baturutse muri Uganda, abashyitsi bari barangajwe imbere na General muhoozi Kainerugaba, wari waje no kwizihiriza isabukuru ye mu Rwanda.
Uyu mushyi w’uRwanda yari yaje arangaje imbere itsinda ry’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi.
Mu kiganiro bagiranye na Nyakubahwa Perezida w’u Rwana Paul Kagame yasobanuye ko ibihugu byombi bifitanye umubano wihariye kandi ukomeye, mbese ko ari abavandimwe .
Uyu mu Jenerali nawe mu ijambo rye yatangaje ko igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda ntawe ushobora kubamenera mo kuko ari umwe bityo ko abikoma ibi bihugu bagomba gusubiza amerwe mu isaho.
General Muhoozi Kainerugaba
Umukuru w’igihugu kandi yabwiye aba bashyitsi ko ibihugu byombi bitagomba gutereza ngo hagire ubisuzugura agira ati” niba wari intama ugomba gushaka umwanya nyawo ukaba n’intare” yongera ho ati “tugomba kugerageza gushaka umwanya nyawo kugira ngo tube n’intare, bityo tube abo tugomba kubabo.”
“If you are a lamb, at certain moment, try to be a lion. Let’s choose the right moment to be the lion that will allow us to be who we are, without being threatened by anyone.” President Kagame pic.twitter.com/wlk7wTdQtf
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) April 25, 2023
Uyu muhungu wa Perezida Museveni yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 23 Mata ubwo yagombaga kwizihiza isabukuru ye y’amavuko ku nshuro ya 49.
Umuhoza Yves