Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa agiye kugezwa imbere y’ubutabera aho akurikiranweho ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yahabwaga n’amategeko mu nyungu ze bwite.
BBC yanditse ko Sarkozy nagezwa imbere y’ubutabera azaba abaye uwa Mbere mu bayoboye Ubufaransa uzaba agejejwe mu butabera mu minsi ya vuba.
Nicolas Sarkozy yayoboye u Bufaransa kuva mu mwaka 2007 kugeza muri 2012, ubwo yasimburwaga na François Hollande
Urubuga rwa France Info ruvuga ko iburanisha ryari riteganijwe kuri uyu munsi rwasubitswe biturutse ku burwayi bwa Gilbert Azibert wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’ikirenga uregwa mu rubanza rumwe na Nicolas Sarkozy. Bitegekanijwe ko ruzasubukurwa kwa 10 Ukuboza 2020.
Mu bandi bayoboye Ubufansa bikarangira bisanze mu rukiko harimo na Jacques Chirac wakatiwe imyaka 2 n’urukiko ashijwa kunyereza umutungo ubwo yari akiri umuyobozi w’umujyi wa Paris mu rubanza rwabaye mu mwaka 2011. N’ubwo yakatiwe imyaka 2 ariko iki gihano nticyigeze gishirwa mu bikorwa.