Aba banyarwanda umunani bahoze bafungiwe Arusha baregwa uruhare muri jenoside bavuga ko batazi uko biza kugenda , kuko igihe bahawe na Niger ngo babe bamaze kuhava irangira none kuwa 03 Mutarama 2022 .
iri tegeko ryo kuva ku butaka bwa Niger ryari ryahagaritswe iminsi 30, iyo nayo ikaba igomba kurangira tariki 3 z’ukwa kabiri 2022.
Aba Banyarwanda umunani barimo bane bagizwe abere n’abandi bane barangije igifungo mu manza zaciwe n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha muri Tanzania, ICTR. Gusa aba bantu bari bamaze imyaka icumi bacumbikiwe na ONU muri Tanzania kuko babuze ibihugu byabakira.
Mu kwezi kwa cumi na rimwe mu mwaka ushize, ni bwo urwego rwasigaranye imanza zitarangijwe na ICTR rwumvikanaga n’igihugu cya Niger cyemera kwakira abo Banyarwanda.
Bahageze mu kwezi kwa 12, ariko bahamaze icyumweru kimwe, kuri tariki ya 27 Niger yahise isohora itegeko ribabwira kuva ku butaka bwayo.
Iyi Leta ya Niger yavuze ko ibi byaturutse ku “mpamvu za dipolomasi” kubera impungenge zerekanywe na leta y’u Rwanda ku kuba kw’abo bantu ku butaka bwa Niger.
Tariki ya 31 z’ukwa 12, umucamanza w’urwego rwasigaranye imanza za ICTR yategetse leta ya Niger kwemerera abo Banyarwanda kuguma ku butaka bwayo mu gihe ikibazo cyabo ki kiri gukemurwa.
kuwa 3 Mutarama 2022, intumwa yihariye y’umwanditsi w’urukiko yabwiye abunganizi b’abo Banyarwanda umunani ko leta ya Niger yemeye kubongera igihe cy’iminsi 30.
Avugana na BBC, Innocent Sagahutu, wari wungirije umukuru w’umutwe w’ingabo zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance) mu gisirikare cyo ku butegetsi bw’uwari Perezida Juvénal Habyarimana, yavuze ati: “Iminsi twahawe yarangiye, twebwe dutegereje icyo batubwira kuko twebwe ubwacu nta bintu byinshi dufite byo gukora.
“Turi ahantu dufunze nta kindi dushobora gukora, dutegereje ibyo bari bwemeze noneho bakabitumenyesha.”
Umunyamakuru yagerageje kumenya icyo urwego rwasigaranye imanza za ICTR rubivugaho, batubwira ko nta cyo bafite babivugaho.
UMUHOZA Yves