Umuryango w’Afurika y’Iburengerazuba wasabye , Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger guhita babusubiza mu maboko ya Perezida Mohamed Bazoum, hatarifashishwa ingufu za gisirikare.
bahawe icyumweru cyo kubusubiza Perezida Mohamed Bazoum bitarenze icyumweru.
Aba basirikare basabwe gusubiza ubutegetsi mu bitarenze icyumweru mu gihe hari hashize icyumweru , abasirikare barindaga Perezida batangaje ko bamukuye ku butegetsi.
Iri hirikwa ry’ubutegetsi ryamaganywe n’amahanga ndetse ibihugu nk’u Bufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bihagarika inkunga byageneraga iki gihugu.
Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika (ECOWAS) mu nama y’igitaraganya yabereye Abuja muri Nigeria kuri uyu wa 30 Nyakanga 2023, watangaje ko ubutegetsi nibudasubizwa Perezida Mohamed Bazoum hashobora kwifashishwa imbaraga.
Abaturage ba Niger bashyigikiye igisirikare bahise biroha mu mihanda, bavuga ko bamaganye ECOWAS ndetse bayishinja gukorana na ba gashakabuhake, ariko bazamura amabendera y’u Burusiya.
Umuvugizi w’Agatsiko k’Abasirikare kafashe Ubutegetsi, Colonel Major Amadou Abdramane, yavuze ko nibaramuks batewe bazitabara.
Perezida wa Tchad ni we wagenwe nk’umuhuza mu bibazo bya Niger, ngo yinginge igisirikare kugira ngo Bazoum asubizwe ku butegetsi.
Nubwo bimeze gutyo bamwe bavuga ko bishobora kudashoboka, dore ko iki gihugu kiri mu karere kamaze igihe kibasiwe n’ingeso nk’iyi yo guhirika ubutegetsi.