Mu itangazo ryashyizwe hanze na Leta ya Nigeria ryemeje ko ababikira 4 bari barashimuswe n’abagabo bitwaje intwaro, barekuwe bagasubira mu rugo rwabo ntayindi ngurane cyangwa se ikindi kiguzi cyatswe n’aba bagabo.
Aba babikira bari bashimuswe ku cyumweru ubwo bari munzira bagiye mu Misa ,hanyuma haza abagabo bitwaje intwaro barabashimuta, barabajyana, icyakora ubu bamaze kurekurwa.
Nk’uko bitangazwa n’aba babikira ngo aba bagabo bari babashimuse, ntacyo babakozeho ( nti babarongoye ) mugihe bari kumwe nabo.na Kiliziya Gatolika yemeje ko ntakiguzi na kimwe basabwe n’aba bagabo bari bashimuse aba babikira.
Hashize igihe cyinini abantu bitwaje intwaro bashimuta imbaga y’abantu ,bakabarekura babanje kwaka imiryango yabo amafaranga,bakabona kubarekura.
Umuhoza Yves