Mu majyaruguru ya Nigeria abantu batatu 3 bishwe,abagera kuri 7 barakomereka bikabije, abandi bagera kuri 50 barashimutwa cyane cyane Abagere n’abana, bikaba byakoze nabantu bataramenyekana muri kiriya gihugu.
Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, Reteurs ibiro ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko iki gitero cyagabwe cyahitanye abantu batatu abandi 7 barakomereka naho 50 barashimutwa.
Iki gitero cyagabwe mu gace gacukurwamo amabuye y’agaciro ahitwa i Bagega mu ntara ya Zamfara mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria.
Abakoze ibikorwa byo gushimuta abantu binjyiye muri ako gace bari ku mapikipiki barasa badatoranya ndetse banatwika inzu z’abaturage abantu batatu bahise bahasiga ubuzima abandi barindwi barakomereka bikomeye.
Abakomeretse kuri ubu barimo kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Gusau giherereye mu murwa mukuru wa Nigeria.
Mu gihugu cya Nigeria hakunze kugaragara ibikorwa byo gushimuta abantu mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu mu myaka yashize, aho udutsiko twitwaje intwaro, bikekwa ko ari amabandi akunze kujya ahahurira abantu benshi mu midugudu aho batuye, mu amashuri, n’abagenzi bagenda mu mihanda.
Nyuma yo gushimuta abo bantu bahindukira bagasaba ikiguzi imiryango yabo za miriyoni nk’ikiguzi cyo kugira ngo babarekure.
Ku bashimutwa usanga abagore n’abakobwa bakorerwa ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho usanga bafatwa ku ngufu n’abari muri uwo mutwe witwaje intwaro.
Nimugihe abaturage abatuye muri aka gice k’Amajyaruguru ya Nigeria bakunze guhura n’ibi byago byo gushimutwa n’abitwaje intwaro igihe bari gutembera mu mihanda cyangwa guhinga mu duce tumwe na tumwe.
Umutesi Jessica