Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abaturage bicwa umunsi kuwundi bazize inyeshyamba n’abagizi ba nabi ,bashimuta abantu bamwe bakicwa abandi bakaburirwa irengero, abategetsi bo muri Nigeria mu ntara ya Zamfara basabye ko abaturage babo bagomba guhabwa intwaro kugira ngo bahangane na ba rushimunsi.
Ibi byagarutsweho na Guverineri w’intara ya Zamfara Bello Matawalle yatangaje ko azatanga imbunda zibarirwa mu Magana kubantu batigeze bahabwa imyitozo yo kuzikoresha , yahise kandi ategeka umukuru wa Polisi gutanga impushya zo gutunga imbunda kuri bose.
Aba bategetsi bo muri Zamfara bemeje ko mbere yo guhabwa izi mbunda abaturage bazabanza bakiyandikisha. Icyakora iki cyemezo cyo guha abasivile imbunda nti cyavuzwe ho rumwe gusa abategetsi bo bakemeza ko gutanga imbunda mu basivile ari wo muti wakemura ikibazo cy’abicanyi gikomeza kugenda gifata indi ntera
Si izi ngamba gusa zafashwe kuko nk’uko byatangajwe n’uyu muyobozi yategetse ko Amasoko afungwa mu turere dutatu, yabujije kandi gukoresha za Moto ndetse n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peterori.
Yatangaje ko umuntu wese bazabona muri turiya turere ari kuri Moto agomba kuraswa , akicwa nta nteguza.
Ubu bushimunsi kenshi bwibasira uduce tw’icyaro tutarinzwe, bwibasira kandi ibigo by’amashuri ndetse n’abatwara za moto mu mihanda minini.
Uwineza Adeline