Muri Nigeria abantu batatu biciwe muri Leta ya Kaduna mu myigaragambyo ku wa kane tariki ya mbere Kanama 2024.
Abigaragambya bari bateraniye mu mpande zose z’igihugu bamagana ubuzima burushaho guhenda n’ibibazo by’imiyoborere y’iki gihugu.
Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Kaduna, Mansul Hasan yavuze barashe ibyuka biryana mu maso ariko ko batarashe amasasu mazima mu bigaragambyaga.
Abapolisi barashe ibyuka biryani mu maso mu murwa mukuru Abuja ngo batatanye imbaga yabigaragambyaga.
Imyigaragambyo yabaye mu murwa mukuru wa Abuja no mujyi mukuru w’ubucuruzi Lagos ndetse no mujyi itandukanye y’iki gihugu. Abantu bavugaga ko batishimiye ivugurura mu by’ubukungu ryatumye ibintu bizamuka, ubuzima bugahenda k’Umunyanigeriya usanzwe.
Perezida Borat Nubu(??) yiyemeje gukomeza impinduka avuga ko zikenewe kugira ngo igihugu gitere imbere.
Abayobozi bohereje ingabo zitwaje intwaro mu rwego rwo gukumira urugomo, I Lagos abapolisi bafite imbunda barebaga uko abigaragambyaga berekezaga ku nzu ya Guverinoma nyuma bagakomeza bajya ahandi hantu habiri bari bemerewe gukorera imyigaragambyo.
Muri uwo mujyi amaduka amwe na’amwe yari afunze kandi arndwa n’abapolisis benshi.
Cynthia NIYOGISUBIZO