Muri Nigeria Urwego rw’igihugu rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rwataye muri yombi abagabo bane bari bafite ibiyobyabwenge bya Cocaine. Ibi biyobyabwenge byafashwe muri iki gihugu, nibyo byambere mumateka hafashwe ibiyobyabwenge byinshi nkabiriya.
Ibi biyobyabwenge bigera kuri toni 1.8 bya cocaine,abahanga bamaze kugereranya bemeje ko bishobora kuba bifite agaciro ka miliyoni zirenga 278 z’amadolari y’Amerika, uramutse uyavunje mu manyarwanda yaba miliyari 292Frw.
Iyi mari yavumbuwe mu nzu ibikwamo ibicuruzwa mu karere ka Ikorodu, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umujyi munini w’ubucuruzi wa Nigeria, Lagos.
Ibyo biyobyabwenge byari bihunitswe mu mifuka 10 yo gukorana urugendo hamwe no mu ngoma 13, nkuko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu cya Nigeria gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge kizwi nka ‘National Drug Law Enforcement Agency’ (NDLEA).
Abagabo bane b’Abanya-Nigeria, bafite imyaka 69, 65, na babiri bafite imyaka 53, nibo batawe muri yombi mu bice bitandukanye bya Lagos.
Umunyamahanga na we yafunzwe, mu cyo ikigo NDLEA kivuga ko cyari “igikorwa cyahujwe neza kandi kigendeye ku makuru y’ubutasi” cyakozwe mu minsi ibiri.
Ikigo NDLEA kivuga ko abo bagabo bari barimo guteganya kugurisha ibyo biyobyabwenge ku baguzi b’i Burayi, muri Aziya no mu bindi bice byo ku isi.
Brigagiye Jenerali Mohammed Buba Marwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye abashinzwe umutekano, bakoranye na bagenzi babo bo muri Amerika muri icyo gikorwa.
Mu Itangazo ry’iki kigo risubiramo amagambo ye agira ati: “Uku gufatwa ni amateka yanditswe mu gushegesha ibico by’abacuruza ibiyobyabwenge kandi ni na gasopo ikomeye ko bose bazafatwa niba bananiwe kubona ko umukino wahindutse”.
Iki gihugu ni kimwe mubihugu byiganjemo abantu bacuruza ibiyobyabwenge, uretse ko naba ubu Leta yabahagurukiye.
Umuhoza Yves
URUMOGI,kimwe na COCAINE,ni imali ishyushye cyane.Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zifite ingufu nk’iza National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi ku bintu byinshi bibi bikorerwa mu isi.