Mu gihugu cya Nigeria kiyobowe na Bola Ahmed Tinubu gikomeje kugaragaramo umubare munini w’abicwa n’indwara ya Cholera, kuva mu byumweru bibiri bishize aho kuri ubu hamaze kubarurwa abanduye basaga 579 mu gihe 29 bo bamaze gupfa bishwe n’iki cyorezo.
Mu minsi ishize ku wa mbere tariki 24 Kamena 2024, nibwo komiseri ushinzwe ubuzima mu mujyi wa Lagos, Prof. Akin Abayomi yabwiye itangazamakuru ryo muri Nigeria ko hari abantu benshi bishwe n’icyorezo cya Cholera ariko bikaba birimo guterwa n’uko bari kugezwa mu bitaro batinze, cyangwa se bakazanwa bamaze gupfa.
Yakomeje abwira itangaza makuru ko kugeza ubu ubwandu bwa Cholera butari bwagera mu mashuri yo muri Nigeria.
Tariki 11 Kamena uyu mwaka, nibwo Prof. Abayomi Akin yaburiye abaturage ko hari kugaragara abantu benshi bafite ibibazo bijyanye n’ indwara zo munda.
Prof. Akin Abayomi, yagaragaje ko ubwandu bwinshi ahanini buri kugaragara mu bice biri hafi ya Eti-Osa, Ikorodu, Kosofe ndetse no ku kirwa cya Lagos.
Bimwe mu bimenyetso ahanini biranga iyi ndwara ya Cholera dusangamo impiswi ikabije, ituruka ku kuba umuntu yariye ibyo kurya byanduye cyangwa se yanyoye ibinyobwa byanduye.
Iyi ndwara ya Cholera ikaba iterwa na Bagiteri ya ’Vibrio Cholerae’ ikaba ikunze guturuka ku isuku idahagije nk’uko bisobanurwa n’impuguke mu by’ ubuzima.
Dusangamo kandi isuku nkeya ku biribwa, kuba abaturage batita ku isuku y’ibyo barya, kuba nta mazi asukuye aboneka, no kutagira ubwiherero cyangwa se n’ubwiherero buhari bugakoreshwa nabi ni bimwe mu bitiza umurindi ubwiyongere bw’iyi ndwara.
Iyi ndwara kandi ya Cholera iri mu zica vuba cyane iyo itavuwe hakiri kare. Umuntu wagaragaje ibimenyetso byo gutakaza amazi menshi mu mubiri biturutse ku mpiswi, aba akeneye ubutabazi bw’ibanze aho ahabwa imiti ituma adakomeza kuremba.
Ishami ry’Umuryamgo w’Abibumbye ryita ku buzima riherutse gushyira hanze raporo igaragaza ko hirya no hino ku Isi hagenda hagaragara abantu benshi bandura Cholera, ndetse abandi batazwi umubare bagahitanwa nacyo. Kugeza ubu hari inkingo zitangwa bityo bikagabanya ibyago byo kuzahazwa n’iyi ndwara ya Cholera.
Iyi raporo ya OMS ikomeza ivuga ko kandi hari bimwe mu bihugu bihisha ko byatewe n’icyorezo, mu rwego rwo kwanga ko byahungabanya ubucuruzi ndetse n’ubukerarugendo buhakorerwa n’iterambere muri rusange. Abagera ku bihumbi 472 697 bo mu bihugu 44 banduye Cholera, mu gihe 2349 bapfuye muri 2022.
NSENGIMANA Donatien
Rwandatribune.com