Imyigaragambyo irikuvuka mu gihugu cya Nigeria, yateranyije ikitaraganya abayobozi bakuru biga ku buryo bwo gukemura ibibazo byatumye urubyiruko ruyitegura.
Ni imyigaragambyo urubyiruko rwo muri iki gihugu ruri gutegura izaba taliki ya 1 Kanama 2024, aho bazaba bamagana imikorere mibi ya guverinoma ituma ubuzima buhenda.
Ku wa Gatatu abayobozi ba leta ya Nigeriya bakoze inama y’igitaraganya mu rwego rwo gushakira igisubizo imyigaragambyo iteganijwe mu kwezi gutaha kubera ibibazo by’imiyoborere ndetse n’imibereho y’abaturage aho bavuga ko ubuzima bwahenze.
Iyi nama ibaye nyuma y’umunsi umwe Perezida Bola Tinubu, abinyujije kuri minisitiri w’itangazamakuru, Mohammed Idris Malagi, asaba abaturage kutajya muri iyo myigaragambyo anabasaba kwihanganira leta.
Abayobozi bakuru barenga 40 bitabiriye iyo nama, barimo umunyamabanga wa guverinoma, umujyanama w’umutekano w’igihugu na ba minisitiri.
Malagi yabwiye abanyamakuru nyuma y’inama ko abayobozi barimo gukora cyane kugira ngo bakemure ibibazo by’abaturage ariko ko guverinoma izakenera igihe kinini.
Malagi ati: “Ikibazo cy’imyigaragambyo iteganyijwe – Bwana Perezida ntabwo abona ko bikenewe.” “Yabasabye guhagarika iyo gahunda no gutegereza igisubizo cya guverinoma ku byo basabye byose, kandi hari byinshi birimo kuba. Urubyiruko ruri hanze rugomba gutegereza perezida umwanya munini bakareba niba ibyiza byose arufitiye.”
Zariyi Yusuf, uharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko ishyaka riri ku butegetsi rya All Progressives Congress (APC) rimaze imyaka risezeranya ubusa.
“Ni iki mu by’ukuri guverinoma ishakira igihe, urebye ibyo bakoze mu myaka icumi ishize? Ibintu by’ingenzi abantu bavuga ni imiyoborere mibi, umutekano, ndetse na politiki y’ubukungu iteye isoni bigomba gukemurwa.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi, abayobozi bahagaritse imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumizwa mu mahanga, harimo ingano, mu rwego rwo kugabanya ibiciro.
Mu Kwakira 2020, urubyiruko rwo muri Nijeriya rwakoze imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ubugome bwa polisi bwagaragayemo kumena amaraso nyuma y’uko abashinzwe umutekano barasa abigaragambyaga.
Ku wa kabiri, umuyobozi wa polisi muri Nijeriya yavuze ko abapolisi bazagira icyo bakora mu gihe imyigaragambyo yo ku ya 1 Kanama izaba ari iy’urugomo.
Urubyiruko rwo muri Nijeriya ruteganya gukora iyi myigaragambyo nyuma yo kubona iyabaye mu gihugu cya Kenya kandi ntibiramenyekana niba uru rubyiruko rwarisubiyeho ku cyemezo cyarwo nyuma y’ijambo rya perezida Bola Tinubu.