Intagondwa zaba Islam zikomeje guhitana imbaga nyamwinshi y’abakirisitu muri Nigeria kuko buri cyumweru hari abakirisitu bapfa binzirakarengane, ibi izi ntagondwa zabitangiye mu minsi yashize gusa muri iki gihe bwo birenze urugero.
Izi ntagondwa zatangiye ubu bwicanyi mu cyumweru gishize ubwo zicaga umudamu wari ku ishuri barangije baramukwita , bukeye bongera kwica umugabo bamutwitse bamwicira mu mujyi umwe mu mijyi ya Nigeria barangije nawe baramutwika , none ejo bundi ku cyumweru izo ntagondwa zinjiye mu muri Kiliya Gatolika ya mutagatifu Francais mu mujyi wa owo muri leta ya ondo bica abantu babarirwa muri 25 abandi barakomereka .
ibi byabaye mugihe abakristu bari bageze mugihe cyo guhana Amahoro ,aba bagizi ba nabi batangira kurasa mumbaga nyamwinshi yari muri iyo Kiliziya.
Nk’uko narimaze kubivuga haruguru, ku cyumweru gishize nibwo Abagabo bitwaje intwaro bakubise imiryango y’urusengero rw’aba Gatorika, ahagana saa 11:30 baturitsa urutambi bari babanje gutega maze abaje gusenga bakwira imishwaro.
Mu gihe bariho babyiganira mu miryango ibiri gusa basohoka, bapfubiranye n’abandi bagabo bitwaje intwaro babamishamo amasasu.
Birangiye, abarokotse bavuze ko nibura imibiri y’abantu 50 – barimo n’abana – yari irambaraye mu kiliziya, abandi benshi ari inkomere.
Kugeza n’ubu ntihazwi neza umubare w’abishwe n’inkomere. Ariko musenyeri wa Diyoseze ya Ondo avuga ko iyi kiliziya ubundi ijyamo abantu 1,200. Yari yuzuye ubwo iki gitero cyabaga.
John Nwovu, umuririmbyi muri korari, yabwiye BBC ati: “Barishe kugeza bahaze.”
Muri iki gitero cyamaze iminota igera kuri 30, Nwovu n’abandi bihishe mu cyumba abapadiri biteguriramo (sacristy/sacristie), avuga ko barokowe n’ubuntu bw’Imana.guturika kwahanuye igisenge kibituraho, nk’uko abivuga.
Umuvandimwe wa Nwovu, nawe uririmba muri korari, yarashwe mu kaguru ubu ari mu bitaro.Ati: “Sinibaza ko ibyo nabonye bizamvamo na rimwe mu buzima.”
Inkweto, impapuro za bibiliya zacitse, n’ibindi bintu by’abantu byari bikinyanyagiye muri kiliziya kugeza k’umunsi wakurikiyeho. Ku bantu benshi batuye muri uyu mujyi wa i Owo bafata iyi kiliziya nk’ahantu ho gusabanira n’Imana ndetse bamwe nti batinya no kuyita ubuzima bwabo.
Iki cyari igitero gitunguranye i Owo isanzwe irangwamo amahoro kandi ntiyabagamo ubwicanyi bumaze kumenyerwa buri cyumweru ahatandukanye muri Nigeria.Ibitero ku nsengero byagiye bibaho mbere – byari amayeri y’umutwe wiyitirira Islam wa Boko Haram – ariko ubugome bw’iki gitero bwashenguye benshi.
Iyi Misa yari yaje kwizihizwa n’imbaga nyamwishi Bari baje kwizihiza Pantekosite ifatwa nk’umunsi kiliziya yavutseho n’iherezo ry’ibirori bya Pasika.
Nwovu ati: “Nabonye imiryango irimburwa, inshuti, benewacu, n’abantu nzi bicwa.”
Kuwa mbere, mu mujyi wa Owo abantu amagana bari ku bitaro bitandukanye, abandi bacye bari kuri uru rusengero.
Benshi ku bitaro barimo kujya gutanga amaraso yo gufasha inkomere, kandi andi menshi aracyakenewe, nk’uko ishyirahamwe ry’abaganga muri Nigeria ribivuga.
Bisa naho buri wese azi umuntu wari muri iyi kiliziya ubu uri mu bitaro yarakomeretse byoroshye cyane bikomeye. Benshi mu bakomeretse barashwe amaguru, bamwe bashobora kutazongera kugenda ukundi.
Hari uburakari bukomeye, burabonekera cyane ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bakurikiranye amakuru y’iki gitero kirimo kuba.
Amafoto yabyo yashenguye benshi bayabonye, yewe na bamwe mu bibasiwe n’ibindi bitero nk’iki mbere iki cyarabarenze.
Nk’uko byatangajwe n’umuganga w’ikigo FMC yatangaje ko bamwe mu bana bishwe badashobora kumenyekana kubera urufaya rw’amasasu rwahuranije amasura yabo.
Uwineza Adeline
Ibyo kwisi ko byivanze noneho turazibandwa tuzerekeza he? Aba bajyinga kuki bica abo badahuje ukwemera? Unu nyibaba badhaka ko habaho une guerre generalisee?