Nyuma yo kwaka Abakirisitu akayabo k’amafaranga, Pasiteri Ade Abraham wo muri Nigeria ari mu mazi abira kuko yemereye abantu ko azi irembo ryabageza mu ijuru riri mu majyepfo y’uburengerazuba bw’icyo gihugu, ariko ko kugira ngo aribereke bagomba kubanza gutanga amafaranga.
Inshuti y’uyu mu pasiteri yagejeje ikirego cye kuri Polisi avuga ko yamutangishije akayabo k’amadorari y’amanyamerika 750 akaba angana n’Amanaira ibihumbi 310 000 , aya ni amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu. Aya yayatanze avuga ko ari ukugira ngo ababone irembo ryinjira mu ijuru yabwirwaga ko riherereye mu gace ka Araromi-Ugeshi aha ni mu ntara ya Ekiti.
Nk’uko yabitangarije BBC News dukesha iyi nkuru, Uyu muvugabutumwa yatangaje ko koko yabwiye abantu iby’iryo rembo, ariko akavuga ko yaryeretswe n’Imana akorera kugira ngo arebe aho ukwemera kw’abanyamasengesho be kugeze. Gusa yahakanye ko nta muntu n’umwe wari wamuha amafaranga.
Uyu mu Pasiteri yahise yirukanwa n’ishyirahamwe ry’abakirisitu ryasohoye itangazo rivuga ko batari kumwe nawe.urusengero Ade Abraham akorera rwari rufite icyicaro mu ntara ya Kogi nyuma ruza kwimukira mu ntara ya Kaduna ariko n’ubundi ryaje kwimukira ahagana mu majyepfo mu nkambi yubatse mu ntara ya Ekiti.
Uyu mu pasiteri kandi azwi ku izina rya Nowa Aburahamu aho yakunze kwigaragaza asaba abanyamasengesho be gusaba incuti zabo kubaha intwererano.
Umuhoza Yves