Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yasabye abaturage guhagarika imyigaragambyo yamagana ikiguzi cy’ubuzima gikomeje guhenda, bakayoboka inzira y’ibiganiro, kuko ibyo bigaragambya bamagana bifite ishingiro. Bola Tinubu yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2024, ari nabwo bwa mbere yari agize icyo avuga kuri iyi myigarambyo yatangiye mu cyumweru gishize.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International watangaje ko byibuze abantu 13 aribo baguye mu bushyamirane bwahuje inzego z’umutekano n’abaturage ku munsi wa mbere w’imyigaragambyo yabaye ku wa Kane w’ icyumweru gishize, icyakora Polisi yahakanye gukoresha ingufu z’umurengera mu guhosha iyi myigarambyo
Mu butumwa yanyujije kuri Televisiyo y’Igihugu, Perezida w’iki Gihugu, Tinubu yasabye abaturage guhagarika imyigaragambyo avuga ko yiteguye kuganira na bo.
Yagize ati “Banya-Nigeria mwese, cyane cyane urubyiruko rwacu, narabumvise neza cyane, numvise akababaro kanyu n’uburakari mufite bwatumye mwigaragambya, kandi ndabizeza ko Guverinoma yacu yiteguye kubumva no gukemura ibibazo by’abaturage bacu.”
Abanya-Nigeria bakanguriwe cyane kwigaragambya bunyuze kuri interineti bamagana ibibazo by’ubukungu n’imiyoborere mibi, ndetse basaba ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’amashanyarazi byagabanuka kuko byatumbagiye.
Tinubu uri kubutegetsi bwa Nigeria kuva muri Gicurasi 2023, yari yarijeje Abanyagihugu ko azakora amavugurura agamije kuzahura bukungu bw’iki Gihugu arimo no kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli no kongerera agaciro amafaranga akoreshwa muri iki Gihugu (Naira), icyakora abaturage bamushinga kuba bidashyirwa mu bikorwa mu gihe amaze ayobora iki Gihugu.
Rwandatribune.com