Muri leta ya Kaduna yo muri Nigeria umusore yagiye ku mihanda ya Kano afite icyapa kivuga ko yishyize ku isoko ashaka umugura kubera ikibazo cy’ubukene afite.
Aliyu Na Idris, ufite imyaka 26, ukomoka muri leta ya Kaduna, yagiye mu mihanda ya Kano ahamara iminsi itanu afashe icyapa kivuga ko “agurishwa.” “
Ku cyapa cye hari handitseho ngo: “Uyu mugabo agurishwa $ 48,640”.
Aliyu Na Idris mu kiganiro na Daily Trust yatangaje ko yahisemo kujya kwigurisha kubera ibibazo by’amafaranga kandi amaze iminsi itanu mu muhanda ashaka umuguzi.
Ati: “Nubwo abantu benshi bampaye ibiciro bitandukanye, narabyanze kuko amafaranga ari make kuruta ayo nifuza”.
Uyu musore w’umudozi yatangaje ko ubucuruzi bwe bwahagaze kubera ikibazo cy’amafaranga no kubura abakiriya, bityo yahisemo kujya kwigurisha mu rwego rwo kubyutsa umutwe.
Avuga ku byo azakoresha amafaranga aramutse abonye umuguzi, yagize ati: “Nzaha ababyeyi banjye amadolari 24.320, amadolari 12.000 y’imisoro ya leta naguzwemo naho 4.860 nyishyure umuntu wamfashije kwamamaza. Hanyuma asigaye azabikwa n’umuntu wanguze kugira ngo amafashe kubaho mu buzima bwa buri munsi. “
Yakomeje avuga ko azi neza ashobora gutakaza ubwisanzure bwe muri sosiyete nyuma yo kuba yagurwa ariko nta mpungenge ngo afite kuko ariwe witekerereje icyo gitekerezo cyo kwishyira ku isoko. Yongeyeho ko naramuka abuze abamugura muri Kano azimuka akajya mu yindi Leta mpaka bamuguze.