Martin Fayulu ,Umunyapolitiki akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshiekedi ECDE( Engagement Citoyen pour le Development) yasabye abamushigikiye n’abandi baturage b’Ababakongomani kwitegura hakiri kare kugirango nihagira uwongera kumwiba amatora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2023, guhita bishora mu mihanda bagatangiza intambara yo kwisubiza ubutegetsi we avuga ko yariganyijwe mu matora aheruka mu 2018.
Yagize ati:” Nihagira uwongera kugerageza kwiba insinzi yacu mu matora yo 2023, ntayandi mahitamo ufite usibye kujya mu mihanda tukayigaruza nk’uko byakozwe n’abandi baturage bose mu guharanira ubwigenge bwabo.”
Ibi yabitangarije abayoboke be ku wa 11 Nyakanga 2021 i Kisangani bari bamukurikiye mu ijambo yabagezagaho ubwo yafunguraga Kongere ya 2 y’ishyaka rye ryiteguye kongera guhangana na Perezida Tshisekedi mu matora yo muwaka wa 2023.
Yasabye Abakongomani bose kwitegura intambara , kurengera no kwisubiza ubutegetsi babukura kubo we avuga ko biteguye kongera kwiba amatora yo mu mwaka utaha wa 2023 nk’uko babikoze mu matora 2018
Yagize ati:” Ubu turavuga neza ko amatora yo mu mwaka wa 2023 yegereje. Abaturage b’Abakongomani babyumva neza ntibazongera kwemera ko bibaho bwa kabiri. Mbinyujije kuri mwe , ndabwira Abakongomani bose banyumva aka kanya ngo dore ijambo ry’ubwenge: Nihagira uwongera kutwiba insinzi yacu iteganyijwe mu 2023, ntayandi mahitamo ufite, usibye kwishora mu mihanda tukayirwanira maze tukayisubiza nk’uko abaturage baharanira ubwigenge bwabo babikoze. Tuzagaruza intsinzi yacu twebwe ubwacu, dushyize amanga n’ibikorwa byacu. Nta kindi bisaba usibye kubiharanira. Tugomba kwishyiramo akanyabugabo tugakomera nk’icyuma kugirango tuzabashe guhangana n’abashaka kuturiganya. Tugomba kandi kunga ubumwe no kwitegura kugirango turwanye abanzi bacu batitwaje intwaro.”
Martin Fayulu akomeza avuga ko imitegurire y’amatora yatangiye kugaragaramo ibisa n’uburiganya kugirango abashaka kwiba amatora bazabone uko babigeraho. Akomeza avuga ko abari gushyirwa mu bigo bifite aho bihuriye no gutegura amatora biri gukorwa mu buryo butubahirije itegeko nshinga n’amategeko ya RD Congo kugirango abashaka kuriganya amatora bazabashe kubigeraho.
Hategekimana Claude