Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ijambo ryasaga nk’iricira amarenga umuryongo w’ibihugu by’Iburayi byo gutabarana NATO ugizwe n’ibihugu by’uburengerazuba bw’Isi biyobowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika .
Perezida Putin yashimiye ibihugu by’uburengerazuba kuba byaratumye inzozi ze zo kunga ubumwe hagati y’ uburusiya na Beralus ziba impamo kubera ibihano bya Politiki n’ibyubukungu we avuga ko bidasobanutse ndetse bitubahirije amategeko. Yakomeje avuga ko byanatumye inyigo y’ubufatanye n’ibihugu by’inshuti z’uburusiya irushaho kwihutishwa
Yagize ati:” igitutu cya politiki n’ibihano by’uburengerazuba ku Burusiya byatumye noneho twihutisha ubumwe bw’ibihugu bituranyi nka Belarus. Byanatumye kandi twongera gutekereza ku kunga ubumwe hagati y’u Burusiya n’ibihugu by’inshuti zabwo, kuko byazoroha kugabanya ibyakwangizwa n’ ibihano bidasobanutse ndetse bitubahirije amategeko dukunze gushirirwaho n’ibihugu by’uburengerazuba .”
Nyuma y’iri jambo rya Perezida Vladimil Putine ibiro bikuru bya Perezidansi y’Uburusiya byatangaje ko kuwa 19 Nyakanga 2022 Perezida Putine azagirira urugendo mu gihugu cya Iran. Ni urugendo rwa mbere perezida Putin azaba agiriye mu gihugu cyo hanze kuva yatangiza intabara kuri Ukraine.
Hari abavuga ko perezida Putin yaba ajyanywe no kuzuza gahunda irebana na Drone z’intambara Leta zunze ubumwe z’Amerika ziheruka gutangaza ko Iran iri gutegura guha uburusiya
Kurundi Ruhande ariko , abasesenguzi batandukanye bo mu bihugu by’uburengerazuba n’abakurikiranira hafi amakimbirane ari hagati y’uburusiya na NATO mu kibazo cya Ukraine ,bemeza badashidikanya ko ukurikije amagambo Perezida Putine aheruka gutangaza, newe ashaka kubaka umuryango wo gutabarana uzabasha guhangana na NATO ahereye kuri Iran,Ubushinwa na Koreya y’Amajyaruguru n’ibindi bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo bisanzwe ari abanzi bakomeye ba Leta zunze ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bibumbiye mu muryang wo gutabarana NATO.
HATEGEKIMANA CLAUDE