Priti Patel umunyamabanga wa leta y’ubwongereza ushinzwe umutekano imbere mu gihugu yaraye ageze i Kigali mu rwego rwo kugirana amasezerano y’imyaka itanu na Leta y’uRwanda arebana n’uko impunzi zigana ubwongereza zajya zoherezwa mu Rwanda aho kuba mu Bwongereza .
Aya masezera azagena uko izi mpunzi zizabaho ziri mu Rwanda muri icyo gihe cyose ,aho leta y’ubwongereza yavuze ko izajya ibagenera nk’ibyo bagakwiye kuba babona bari mu bwongereza.
NI ukuvuga ko n’ubwo bazajya boherezwa mu Rwanda bazajya babaho mu buzima bumeze nk’ubwo bagakwiye kuba barimo bari mu bwongereza. Biteganyijwe ko aya masezerano arasinywa uyu munsi tariki ya 14 Mata 2022, muri Kigali Convention Center
Uyu munyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe umutekano imbere mu gihugu Madamu Pritti Patel yaraye mu Rwanda mu ruzinduko rwo kwigira hamwe uko iki gihugu cyazakira bitegenyijwe ko abagomba koherezwa mu Rwanda bagera ku 4000 bazava mu Bwongereza mu minsi micye iri imbere.
Ibi bikorwa byo kohereza abimukira bavuye mu Bwongereza bakajya mu bihugu bimwe na bimwe by’inshuti z’u Bwongereza harimo n’u Rwanda byiswe ‘Operation Red Meat’.
Abimukira bose u Bwongereza buteganya koherereza inshuti zabwo barenga 60 000.
Ikindi Hari amakuru avuga ko u Bwongereza buzatanga miliyoni £120 yo kwita kuri bariya bimukira ariko yose siko azahabwa u Rwanda kuko hari n’ibindi bihugu byiyemeje kubakira.
Iki gikorwa ariko ntivugwaho rumwe n;imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu.
Ikigo kivuga ko giharanira uburenganzira bwa muntu kitwa The Refugee Council charity kiri mu byamaganye iki cyemezo.
Umuyobozi wacyo witwa Enver Solomon yabwiye the Mirror ko ibyo ubutegetsi bw’i London buri gukora ‘bigayitse kandi ari ibya kinyamaswa.’
Abimukira bava mu Bufaransa bakinjira mu Bwongereza ari benshi
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi naryo rivuga ko ibyo u Bwongereza burigukora bidakwiye ahubwo ko bwagombye gukora ibishoboka bukita ku mpunzi aho kuzikuraho ngo buzoherereze abandi.
Kubera ko abateganyijwe kuzinjira mu Bwongereza ari benshi muri uyu mwaka ndetse bikubye kabiri ugereranyije n’uko banganaga umwaka ushize, abagize Guverinoma y’u Bwongereza bize uko iki gihugu cyazaha ibihugu by’inshuti bamwe muri bariya bimukira.
Ni mu kwirinda ko bazagera mu Bwongereza ari benshi cyane bukananirwa kubitahoUretse u Rwanda, ikindi gihugu itangazamakuru ry’u Bwongereza( Daily Mail, The Guardian, Telegraph…) rivuga ko buzoherereza bamwe muri bariya bimukira cyo muri Afurika ni Ghana.
Mbere hari andi makuru yavugaga ko Albania nayo yari iri mu biganiro n’u Bwongereza ngo izakire bariya bimukira ariko ngo ibi biganiro byaje guhagarara.
Pritti Patel mu myigire ye yakuze aharanira kuzaba umugore w’igitangaza muri Politiki nk’uko byahoze kuri Margaret Thatcher wabaye umugore wa mbere mu Bwongereza wabuyoboye nka Minisitiri w’Intebe.
Uwineza Adeline