Rucyahana Andrew niwe uhabwa amahirwe menshi yo kuba Meya wa Musanze
Mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, habaye igikorwa cyo gutora Abajyanama rusange b’Uturere, nk’uko byakozwe no mu zindi Ntara.
Ahabereye iki gikorwa cy’amatora mu Karere ka Musanze, abakandida 42 ku myanya y’Abajyanama rusange b’Akarere, babanje kwiyamamariza imbere y’inteko itora, igizwe n’abantu 305 muri 332 bari bateganyijwe gutora.
Abatorewe kuba abajyanama rusange b’Akarere ka Musanze uko ari 8 ni Andrew Rucyahanampuhwe, Abayisenga Emile, Ramuri Janvier, Gasirabo Athanase, Kamanzi Axelle, Gasana Vedaste, Safari Djumapili, na Ndayambaje Michel.
Umunyamakuru wa Rwandatribune ukorera iMusanze mu baturage b’ingeri zitandukanye yagiye aganira nabo ndetse n’abandi bavuga rikijyana bavuga ko Bwana Rucyahana Endrew wari usanzwe ari Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere mu Karere ka Musanze,abaturage basanzwe bamwiyunvamo kandi n’izina ryase Musenyeri Rucyahana wabaye Umwepisikopi wa Diyoseze ya Shyira igihe kinini,byose bifite icyo bisobanuye,ikindi abaturage batatinye kubwira uyu munyamakuru nuko mu bari bagize Nyobozi y’akarere uyu Andrew Rucyahana ariwe wakunze kwegera abaturage agakemura ibibazo byabo bakaba basanga ,ariwe waramutswa Akarere ka Musanze.
Umwe mu bakozi b’Akarere ka Musanze utarashyatse ko amazina atangazwa k’ubwumutekano we yabwiye umunyamakuru wacu ko uyu Andrew Rucyahana n’ubusanzwe abakozi b’Akarere bamwibonamo cyane ko Meya uhavuye yasuzuguraga abakozi ku buryo nta munsi n’umwe bigeze bamwisangamo nk’Umuyobozi wabo,ku buryo gukorera hamwe mw’ikipe hagati ya Nyobozi n’Abakozi b’Akarere byabaga bigoranye,ibyo byose bikaba biha amahirwe Andrew Rucyahana kuba Meya mu gihe uwitwa Ndayambaje Michel ashobora kuba Visi Meya ushinzwe ubukungu.
Ku rutonde rw’abatorewe kuba Abajyanama rusange b’Akarere ka Musanze , uwari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze muri manda iheruka Madame Nuwumuremyi Jeannine ntiyabashije gutambuka amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko we n’umufasha we bombi bari batanze kandidatire,bakaba baragoniye mu matora ndetse biba ngombwa ko umwe avanamo Kandidatire nyuma ariko bikaba bitaratanze umucyo ku nteko itora.
Shamukiga Kambale