Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Nyakanga 2021, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyizeho Minisiteri nshya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu.
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda Minisiteri nk’iyi ishyizweho. Iyi Minisiteri izahuriza hamwe inshingano zari zifitwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) n’iza Komisiyo ishinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge.
Nk’uko dusanzwe tubagezaho inkuru zicukumbuye twararanganyije amaso hirya no hino dusanga hari bamwe bahabwa amahirwe yo kuba bayobora iriya Minisiteri itarahabwa umuyobozi, ibyo umunyamakuru wacu akaba yagerageje gucukumbura ndetse anibaza uwahabwa aya mahirwe yo kuyobora iyi Minisitere.
Bamwe mu bahabwa amahirwe yo kuba bayobora iyi Minisiteri nshya
1. Fidele Ndayisaba
Avuka mu Karere ka Huye mu murenge wa Ngoma Akagari ka Matyazo.
Yakoze muri RRA, yayoboye Intara y’amajyepfo aba na Meya w’umujyi wa Kigali kuri ubu ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Ku bamuzi bavuga ko ari Umugabo ucisha make kandi uzi gutega amatwi abantu b’ingeri zose, k’ubunararibonye asanganwe nk’umutekinisiye muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge benshi basanga ari mu bahabwa amahirwe yo kuyobora iyi Minisiteri, dore ko iki gihe amaze ayobora iyi Komisiyo yagaragaje umusaruro ushimishije aho yagiye ashyira imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge cyane cyane mu gikorwa cyo guhana imbabazi hagati yabagize uruhare muri Jenocide ndetse n’abayirokotse.
Nk’umwe mu barokotse jenocide kandi ikibazo cyo kwishyura imitungo yangijwe muri Jenoside kubayangije yayitwayemo neza ntawe ahutaje dore ko abenshi bumvaga ko azashyiraho amategeko akaze ku bagomba kuyishyura ariko siko byagenze.
2. Hon. Bamporiki Edouard:
Wavutse tariki 24 Ukuboza 1983, avukira i Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, ari naho yaje kwiga amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.
Yakuze akunda cyane kwandika imivugo, yanitabiriye amarushanwa atandukanye mu bigo by’amashuri.
Ku myaka 11 ye y’amavuko yakoze ibikorwa bigaragaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda birimo n’umuvugo witwa “Iyo badatsembwa tuba dutwenga” Umuvugo wamamaye urimo ubutumwa bwubaka uyu muvugo kandi niwo watumye amenyekana nk’umusizi akiri umwana.
Mubusore bwe yigaragaje mu mivugo yarimwo ubutumwa ahantu hatandukanye harimo mu birori byo ku rwego rw’igihugu, ku munsi w’Intwari n’indi minsi mikuru itandukanye.
Imirimo yakoze harimo kuba yarabaye umudepite mu nteko ishingamategeko, ayoboye komisiyo y’itorero ry’igihugu (NIC), kuri ubu akaba ari umunyamabanga muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco.
Ni umuntu uzwiho kugaragaza amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoroni ndetse na nyuma yabwo uko abanyarwanda bari babanye nyicyabahuzaga ndetse nicyakorwa kuri ubu kugirango ubumwe bari bafite bukomeze ndetse no kugira inama urubyiruko uko rugomba kwitwara muri ibi bihe birinda icyabatandukanya cyangwa icyabacamo amacakubiri.
Dr BIZIMANA Jean Damascene
Ku mwanya wa 3 mu bahabwa ikizere ni Dr. Bizimana Jean-Damascène (wavutse 1950) ni umudipolomate w’u Rwanda kandi yahoze ari ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’abibumbye.
Dr. Bizimana yavukiye muri Paroisse Cyanika mu cyahoze ari Komine Nyakizu , Préfecture Butare, ubu ni mu karere ka Nyaruguru, Yize muri Seminari nto n’inkuru nyuma akomereza amasomo ye mu Bufaransa .
Dr. Bizimana yabaye Umusenateri, ubu akaba ayobora komisiyo y’igihugu yo kurwanya Genocide (CNLG), akaba ari umuhanga cyane ku mateka y’u Rwanda mbere na nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umugabo uzwiho kutarya indimi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kugaragaza abayigizemo uruhare kuva kuri Leta ya Kayibanda ndetse n’iya Habyarimana, uko yateguwe uko yashyizwe mu bikorwa imbaraga n’ubukana zakoreshejwe kugira ngo igerweho.
Dr. Bizimana Ni umugabo ugaragaza guhangana cyane n’abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, cyane cyane kubaba hanze y’u Rwanda ndetse n’abakoresha imvugo zo kuyihakana no kuyipfobya.
4. Akana Alice:
Ni umukobwa wa Col Nsekarije Aloys wabaye Minisitiri w’uburezi mu Rwanda.
Yavukiye mu mujyi wa Kigali, ahigira amashuri abanza ayisumbuye ayigira ku Nyundo.
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yahise ahungira muri Kenya asangayo bamwe mu bo bavukana, ariko ababyeyi be bari bari mu Rwanda.
Akana Alice wahoze mu matsinda y’ abarwanya Leta y’ u Rwanda yatangaje ko inama yagiriwe na Gitwaza na Minisitiri Busingye zatumye abona ko inzira arimo atari nziza afata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda ubu aravuga ko yishimiye uburyo abayeho kuva yagera mu Rwanda.
Akana Alice avuga ko muri Rwanda Day ya 2017 aribwo yahuye na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye bakagirana ikiganiro cy’ isaha, Minisitiri akamumara impungenge amubwira ko nataha mu Rwanda atazakurikiranwa n’inkiko.
Muri Nyakanga 2017, nibwo Akana Alice yahise aza mu Rwanda ndetse ngo ahageze yishimira uburyo yakiriwe neza nk’umwana uje mu Rwanda ndetse ngo ikindi cyamushimishije ni uburyo yajyanaga na Perezida Kagame mu gihe cyo kwiyamamaza akabona uburyo Kagame yari ashyigikiwe kandi akunzwe n’abaturage.
Inama agira abana bavukiye mu buhungiro, ngo ni ukwirinda abantu babashuka babajya mu matwi bababwira ko mu Rwanda nta mudendezo uhari, ashimangira ko n’abirirwa bavuga ngo arafunzwe, yafatiwe pasiporo n’ibindi biharabika bikanasebya u Rwanda ari ibinyoma.
Col.Nsekarije Aloys ni umwe mu basirikare bo mu rwego rukuru bafashe ubutegetsi bayobowe na Gen Major Habyarimana Juvenal, igihe bahirikaga ubutegetsi bwa Perezida Grégoire Kayibanda mu 1973, Bamwe mu basesenguzi basanga guha uyu mutegarugori uyu mwanya byaba ikimenyetso cy’ubumwe bw’abanyarwanda bityo akaba aza mu bahabwa amahirwe yo kuba bahabwa iyi Minisiteri.
Ubwanditsi