Mu kiganiro Perezida w’igihugu cy’uburundi Perezida Evariste Ndayishimiye yagiranye n’abenegihugu hamwe n’abanyamakuru ku itariki ya 30 Ukuboza 2020, yavuze ko hari amashyirahamwe agenda ahomba atunga agatoki mu ruhame ishirahamwe REGIDESO kunyereza umutungo waryo bakawugira uwabo aho abashinja gukora agatsiko ko kunyereza umutungo uhereye ku muyobozi mukuru kugeza ku mukozi ukora isuku muri iri shyirahamwe.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko bahombeje ishirahamwe bagatwara amatara n’amazi bakawugira ibyabo , ati: Amafaranga binjiza bayashyira he? ni ukuvuga ko ari itsinda ryishyize hamwe kugirango bibe umutungo wa Leta ,bose bakaba barafatanije kuva ku Muyobozi mukuru kugeza ku mukozi ukora isuku, muri iki kigo”.
Ibivugwa na Perezida Ndayishimiye byatewe utwatsi n’uwahoze ayobora REGIDESO
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Mutarama 2021, mu gukorwa cyo guhererekanya ububasha hagati y’umuyobozi mukuru mushya wa REGIDESO, Dr Ir Major Jean Albert MANIGOMBA, n’ucyuye igihe Simeon Habonimana;
Umuyobozi ucyuye igihe Simeon Habonimana , yavuze ko asize ishyirahamwe rihagaze neza aho avuga ko asize hari ingengo y’Imari igera kuri Miriyari 17 y’amafaranga y’amarundi , n’umwenda Leta y’Uburundi ifitiye iri shyirahamwe agera kuri Miriyari 16 , ashimangira ko Leta niyishyura uyu mwenda ishyirahamwe rizakomeza gukora neza.
Abarundi bibaza uvugisha ukuri ku gihombo kigaragaza muri REGIDESO
Ibi bikomeje gushyira abarundi mu rungabangabo nyuma y’aho Uwahoze ari umuyobozi mukuru w’ishirahamwe REGIDESO Siméon Habonimana uheruka kuzamurwa mu ntera na Perezida Evariste Ndayishimiye ku mirimo mishya y’umuyobozi ushinzwe imigambi, amasoko atanga ingufu, ubutare, n’imyubakire.
Ishirahamwe OLUCOME rirwanya Ruswa n’isesagurwa ry’umutungo wa Leta, rivuga ko ritashimishijwe n’igenwa ku mwanya mushya rya Siméon Habonimana, kubera ko aheruka gushinjwa n’umukuru w’igihugu kuba yarahombeje ikigega cy’ishirahamwe REGIDESO. Gabriel Rufyiri, uyoboye iri shyirahamwe agasaba ko Siméon Habonimana yahanwa akaryozwa ibyo yakoze.
Nkundiye Eric Bertrand