Amakuru aturuka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ni ubushyamirane busa n’ubwongeye kubura hagati y’ abakongomani bo mu bwoko bw’abanyamulenge n’indi mitwe ya Mai-Mai igizwe ahanini n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyendu, Abafurero n’Ababembe, bamaze igihe bahange n’abaturanyi babo b’Abanyamulenge.
Abanyamulenge babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko mu ijoro ryo kuwa 15 Ugushyingo 2021, bagenzi babo bari mu nkambi ya Mikenge bongeye kugabwaho ibitero n’abarwanyi bo mu mutwe wa Mai-Mai bafatanyije n’inyeshyamba z’Abarundi za Red-Tabara ya Alexis Sinduhije, banongeraho ko bakomeje no kubabazwa n’imyitwarire y’ingabo za Leta FARDC n’izumuryango w’abibumbye Monusco ngo kuko ibyo byose biba zirebera ntizigire icyo zikora ngo zibatabare kandi aho ibyo bitero byagabwe hegereye cyane ikigo cya gisirikare cya FARDC n’ingabo za Monusco.
Ibi bikaba byatumye bamwe mu Banyamulenge babinyujije ku mbuga nkoranyambaga basaba bagenzi babo guhaguruka maze bakagerageza kwirwanaho no kurwana kuri gakondo yabo ngo babitewe n’uko ntacyo ubutegetsi n’ingabo za FARDC babikoraho ngo babarengere.
Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyepho nabwo bwahise busohora itangazo bushinja umutwe w’abarwanyi b’abanyamulenge bayobowe na Colonel Makanika ko kuwa 14 Ugushyingo 2021 mu masaha ya sayine z’ijoro uwo mutwe ugizwe n’Abanyamulenge ariwo wagabye ibitero k’ubaturage bo muri centre ya Mikenke iherereye muri gurupoma ya Bisimukindje ho muri Teritwari ya Mwenga. Ibyi bitero byahitanye abantu bagera kuri batandatu (6), abandi basaga barindwi (7), barakomeraka ndetse inzu zisaga 12 ziratwikwa .
Abanyamulenge ntibakunze kuvuga rumwe n’ubutegetsi bw’intara ya Kivu y’amajyepho kuko batahwemye gushinja ubwo buyobozi n’ingabo za FARDC kureberera mu gihe bagabwaho ibitero n’imitwe ya Mai-Mai bamaze igihe bahanganye nabo ndetse bagashinja aya moko gushaka kubirukana kuri gakondo yabo bavuga ko ari abanyamahanga bagomba gusubira iyo baturutse mu Rwanda .
Ni mu gihe ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyepfo na FARDC nabo bakunze gushinja umutwe w’abarwanyi b’abanyamulenge bibumbiye mu mutwe wa twirwaneho na Gumino bayobowe na Col Makanika ushinjwa gutoroka igisirikare cya FARDC kuba aribo bashoza intambara y’amoko mu karere ka Minembwe mu ntara ya kivu y’amajyepfo.
Impande zombi kandi zakunze gutungana agatoki k’ubwicanyi, ubugizi bwa Nabi n’ubusahuzi bwakunze kwibasira abaturage bo muri teritwari ya Fizi, Uvira na Mwega ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
HATEGEKIMANA Claude