Mu Rwanda abantu benshi bahuye n’ubuzima busharira kuva mu mwaka wi 1990 -1998, ubwo inama yemeye amashyaka menshi mu Rwanda yabaga kugeza ubwo abari barahungiye mu bice bitandukanye biri mu bihugu duturanye bahungukaga, kuburyo buri wese wanyuze muri iyo nzira ndende kandi igoranye atifuza kubyibuka none.
Ahagana mu mwaka wi 1990 ubwo Leta yariho mu Rwanda yemeraga ko habaho amashyaka mensi mu Rwanda kandi bose bakagira uruhare mu butegetsi bwariho, bamwe batangiye urugamba rugoye, batangira guhigwa bashinjwa kuba ibyitso, n’ibindi.
Byaje gukara mu mwaka wakurikiyeho ubwo habagaho inkubiri y’amashyaka, yanakurikiwe no guhiga ibyitso no neho k’uburyo bweruye, ibintu byasize abatari bake bishwe abandi barahunga.
Ahagana mu 1993 ndetse no mu ntangiriro zo muri 1994 nabwo ubuzima kuri benshi bwari bukaze, cyane cyane mu cyari Amayaga, Byumba, Bugesera n’ibindi bice by’iburasirazuba kugeza igihe indege y’uwahoze ari Perezida wa Repubulika ihanuriwe hagatangira ,Jenoside yakozwe mu Rwanda, ndetse bamwe bakayita imperuka.
Nyuma y’uko abicwaga batabawe n’Inkotanki hatangiye urugamba rwo gucyura no gutabara abapfiraga mu buhungiro, igikorwa nacyo kitari cyoroshye na buhoro.
Muri iyi nkuru kandi tuzagaruka k’ubuzima bwaranze abantu muri iki gihe nibura kugeza mu 1998 ndetse n’inzira ndende, kandi igoye kuyisobanura.
Tuzagaruka kandi ku byagiye biranga amahanga ku bibazo u Rwanda rwari rurimo muri ibyo bihe byose.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com