Amerika yitwa isi nshya kuko ariwo mugabane bivugwa ko wavumbuwe nyuma y’iyindi yose, ariko benshi bakunze kwibaza iki kibazo bati ninde mubyukuri wakandagiye k’ubutaka bw’Amerika bwa mbere ? yari avuye he? Yakomokaga he? kandi yari agamije iki?
Benshi bavuga ko uyu mugabane waba warakandagiweho bwa mbere n’abanyaburayi, ariko nyamara ntibavugwa ho rumwe, gusa hari n’abemeza ko umuntu wakandagiye kuri ubu butaka bwa mbere yaba ari umunyafurika. muri iyi nkuru tugiye kukumara amatsiko y’umuntu wageze kuri iyi si bwa mbere.
Nk’uko bitangazwa n’umuhanga mu by’amateka witwa Ivan van Sertima wo muri Colombia hamwe na Gaoussou Diawarawo muri Mali mu bushakashatsi bwabo bagaragaje ko umuntu wa mbere wasuye ubu butaka bwo muri Amerika yahageze ahagana mu mwaka 1312.
Uyu wakandagiye kuri ubu butaka bwa mbere aturutse hanze yabwo bivuze ko yari yambutse inyanja, ngo yari umwami w’igihugu cya Mali, akaba yari umuhanga mu koga no gutwara ubwato, uyu mwami yitwaga Abubakari wa II.
Icyakora ibyo byagaragajwe nyuma y’uko bigaragajwe ko hari isi shya yari imaze kuvumburwa ahagana mu mwaka wi 1500.
Nyuma y’uyu haje Uwitwa Amerigo Vespucci wavutse mu mwaka wi 1454 avukira muri Florence aha ni mu Butaliani, yapfuye mu 1512, apfira muri Sevilla, aha ni muri Espanye (Spain).
Uyu muhanga akaba n’umushakashatsi bivugwa ko yavumbuye ubu butaka bushya bwo muri Amerika ahagana mu mwaka wi 1499–1500 ndetse hagati y’umwaka w’ 1501 kugeza 1502 yafatwaga nk’umuyobozi w’abandi mu gutwara ubwato. Ndetse agafatwa nk’umuvumbuzi usumba abandi kuko yagerageje kugera kure abandi bari bataragera.
Amerigo Vespucci ninawe wahaye uyu mugabane mushya izina awita America biva ku izina rye Amerigo.
Icyakora siwe wenyine kuko hari uwitwa Christopher Columbus nawe w’Umutaliyani waje nawe kugera kuri ubu butaka ahagana mu mwaka wi 1500.
Uyu yavutse mu mwaka wi 1451 avukira Genoa mu Butaliyani aza gupfa kuwa 20 Werurwe 1506 apfira ahitwa Valladolid muri Espanye (Spain).
Columbus yakoze ingendo ze mu kuzenguruka isi yifashishije amazi kuva mu 1492–93, 1493–96, 1498–1500, nyuma y’iyi myaka hagati y’ 1502 n’1504 yafashije abakoroni kugera kure yifashishije ubwato bityo nawe afatwa nk’intwari mu gutwara ubwato.
Umwami wa Mali,Abubakari wa II
Dukurikije ibyo twabonye haruguru rero twahamya nta shiti ko umuntu wa mbere wakandagiye ku butaka bw’Amerika mbere avuye hakurya y’inyanja ari Abubakari wa II wari umwami wa Mali n’ubwo uyu mutaliani yaje kuhagera ndetse akahitira amazina ye.
Uwineza Adeline