Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yabwiye Abanye- Congo ko bagomba kumutora kuko ariwe mu Perezida w’ukuri uzashobora guhangana n’umwanzi w’igihugu cyabo.
Ibi yabigarutseho ubwo yari ari mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu mujyi wa Kindu, mu Ntara ya Maniema kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023,maze abwira abaturage ko bagomba kuzamutora kuko ariwe mubyeyi w’ukuri uzashobora gutsinda abanzi b’igihugu.
Yagize ati “ Ni njye so, ndi Perezida wanyu nzatsinda umwanzi wa Congo”
Yakomeje abwira abanye Congo ko atazigera agirana ibiganiro n’umutwe w’Inyeshyamba wa M23 kuko byakwinjiza abanzi benshi mu gisirikare no mu gihugu muri rusange.
Yongeyeho ko igihugu cyabo gifite abanzi benshi bashaka kugicamo ibice, kandi ko bashyizeho abakandida kugira ngo biyamamarize kuyobora Congo. Abo muzabumva bababwira ko bazagirana imishyikirano na M23.
Mu bakandida Tshisekedi avuga ko boherejwe n’abanzi harimo Moise Katumbi uhagarariye ishyaka Ensemble pour la Republique, avuga ko ari mukwaha k’u Rwanda.
Adeline Uwineza
Rwandatribune .Com
Umwanzi wa Kongo ni ubujura na ruswa mu bategetsi na Kirombo arimo. None se azitsinda?