Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yahigiye abatuye b’i Beni ko manda ye y’imyaka itanu igomba kurangira yaramaze gukuraho icyiswe imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021 mu ijambo yagejeje ku baturage batuye umujyi wa Beni , wakunze kwibasirwa kenshi n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.
Perezida Tshisekedi yavuze ko ataje gukomeza icyizere cy’abo nkuko abamubanjirije bagiye babihgenza gusa umutekano muke muri aka gace k’igihugu ugakomeza kuba karande. Yavuze ko atagishoboye kwihanganira kubona abaturage ba Congo bababazwa n’inyeshyamba Leta irebera, ari naho yahereye abasezeranya ko manda ye nirangaira atararandura iyi mitwe, bizaba bisa naho kuri we yamupfiriye ubusa.
Yagize ati”“Munyizere bavandimwe,ntabwo naje hano gukomeza kurebera murenganwa n’inyeshyamba ntacyo twe dukora. Naje kubongera no kubaremamo icyizere cyo kubaho. Nahoze mbivuga ko igihe nzarangiza iyi manda mwantoreye hano hakibarizwa imitwe yitwaje ntwaro, nzavuga ko manda yamfiriye ubusa.”
Aha muri Beni Kandi Perezida Tshisekedi yavuze ko hagiye kongerwa imbaraga mu bikorwa bya Gisirikare bigiye kugaba ibitero ku birindiro bya ADF muri aka gace n’igice kimwe cy’intara ya Ituri.