Umushinga wo gutunganya umutobe w’ibitoki wa Banana Rwamagana, Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA), bwavuze ko impamvu wandindiye kandi wari washowemo arenga miliyari ari uko batumije imashini ikaza idafite ubushobozi bwo gukora umutube.
Umuyobozi w’agateganyo wa NIRDA, Mukeshimana Claire yabitangarije abadepite bagizi Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) kuri uyu wa 17 Nzeli 2020.
Depite Bakundufite Christine yasabye NIRDA gusobanura impamvu yatinze gushyira mu bikorwa umushinga wa “Banana Rwamagana” watwaye miriyari 1,198 z’amafaranga y’u Rwanda, wagombaga gutunganya umutobe ukomoka ku bitoki.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa NIRDA Mukeshimana Claire, yasobanuye ko byatewe n’inyubako zatinze kubakwa, ariko nyuma hashyizwe ibikoresho hakorwa n’igeragezwa umutobe wa nyuma ngo ntiwaboneka, kubera ko bimwe mu bikoresho byari bihari bitari bifite ubushobozi, imashini yagombaga gukora umutobe igira ubushobozi buke bwo gukora igikoma.
Abagize Komisiyo ya PAC bahata ibibazo ubuyobozi bwa NIRDA ku micungire n’imikoreshereze bidahwitse by’umutungo wa Leta.
Ati: “Imashini zatumijwe zarahageze imashini yagombaga gukora litiro ibihumbi 28 ku munsi, igira ubushobozi buke hanyuma ababishinzwe barazigenzura, aho kugira ngo umutobe usohoke hakaza igikoma gifashe.”
Avuga ko ikibazo cyabayeho ari ubumenyi buke bw’abatazi gukoresha izo mashini bigatuma zidakora neza.
Bikorimana Jean de Dieu ushinzwe igenamigambi muri NIRDA, asobanura ko rwiyemezamirimo yagombaga kuzana imashini ikora litiro ibihumbi 28 by’umutobe ku munsi, ariko azana imashini idashobora gukora umutobe.
Ati: “Twavuze ko tuzakira imashini ari uko zishobora gukora icyo zatumirijwe. Twumvaga uruganda ruzabona umutobe biturutse ku gikoma ariko ntibyashoboka.”
Avuga ko umwaka washize bananiwe kumvikana na rwiyemezamirimo bituma ahindura imashini yari yazanye ari na zo bakeka ko zizabageza kuri litiro ibihumbi 28 ku munsi.
Sebera Michel, Umunyamabanga uhoraho muri muri Minisitiri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yemera ko habayeho iteganyabikorwa ridahwitse hagati ya MINICOM na NIRDA ariko yongeraho ko uruganda rugiye gukora vuba.
Mukeshimana, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa NIRDA, yemeza ko abakoze amakosa mu itangwa ry’isoko ry’imashini barimo Mungaruriye Joseph wari Umuyobozi Mukuru wa NIRDA na Ndacyayisenga Vincent wari mu ishami rishinzwe gutanga amasoko ko bahanwe.
Avuga ko ukwezi kwa Nzeri 2020 kuzajya kurangira uruganda rukora kandi ko ejo ku wa Gatanu hazatangwa raporo igaragaza ko uruganda ruzakora.
Hategekimana Claude