Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wari muri 21 baregwaga mu rubanza rwa Paul Rusesabagina akaza no guhamywa ibyaha by’iterabwoba, yemeje ko afite gahunda yo kwandikira Perezida Kagame amusaba imbabazi
Ibi Sankara yabitangarije abanyamakuru ubwo bamusuraga aho afungiye muri Gereza ya Nyarugenge[Mageragere].
Nsabimana Sankara yavuze ko hari abamwise “akabwa” bavuga ko yayobotse umurongo wa Politiki wa RPF Inkotanyi. Cyakora Sankara avuga ko yatekereje neza nyuma yo kubona ko nta bushobozi yabona bwo guhangana na Leta y’u Rwanda ahitamo kuyoboka.
Yagize ati” Hari abanyise akabwa ngo nayobotse FPR, nibyo narayobotse, kuko ntiwahangana na Leta y’u Rwanda. Iyi Leta ifite byose, ifite amafaranga ntabwo wayirwanya ngo uyitsinde.”
Sankara yahishuye ubuzima abarwanya u Rwanda baba babayemo, ndetse anemeza ko aho ari muri gereza ya Nyarugenge abayeho neza kurusha Kayumba Nyamwasa wihishe muri Afurika y’Epfo aririmba ko arwanya u Rwanda.
Yagize ati:” Aha ndi mbayeho neza, Ndasinzira cyane. Hanze ntabwo twasinziraga… ,wasinzira uziko uhanganye na Leta y’u Rwanda? Ubu se uzi ngo Kayumba Nyamwasa na bande bose barasinzira?”
Sankara avuga ko yagiye afatwa n’ikiniga mu rukiko ubwo yabonaga abayeyi baburiye ababo mu bitero bya FLN yari abereye umuvugizi basuka amarira, kubera ibyakozwe n’izo nyeshyamba yari ari mu bayobozi bazo.
Sankara yanemeje ko afite umugambi wo kwandikira Perezida Kagame amusaba imbabazi ku byaha yakoze.Yagize ati:” Icya mbere hano ni ikinyabupfura, iyo ufite ikinyabupfura uba ufite amahirwe yo kuba warekurwa, uba ufite amahirwe yo kuba wakwandikira Perezida wa Repubulika umusaba imbabazi, nanjye ndabiteganya. Sankara mwari muzi kera siwe uri hano , uwo wa kera yarahindutse cyane.”
Kuwa 15 Mata 2022 nibwo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara waburanishirizwa hamwe na Paul Rusesabagina Urukiko Rukuru Urugereko rw’Ubujurire rwamugababyirije igihano rugikura ku myaka 20 rukigeza ku myaka 15 nyuma yuko aburanye atakamba ngo agabanyirizwe ibihano yahahwe n’Urukiko Rukuru rwamuburanishije mu mizi.