Mu ijambo yacishije Kuri Television y’igihugu, Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko yiyemeje gushyira imbaraga ze zose mu kugarura Amahoro yabaye agaterera nzamba mu burasirazuba bwa DRC ndetse no mu karere muri rusange.
Iri jambo rye kuva ritangiye kugeza ku munota wa Nyuma Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko amahoro yabuze mu burasirazuba bwa Congo biterwa n’igihugu cy’u Rwanda. Yanemeje ko u Rwanda rwiyemeje kwigarurira amabuye y’agaciro abarizwa mu burasirazuba bwa DRC.
Perezida Tshisekedi ariko yatangaje ko yiteguye gukora iyo bwabaga kugira ngo umubano w’igihugu cye n’ibihugu by’abaturanyi, birimo u Rwanda, u Burundi ndetse na Uganda wasubiye inyuma ,wongere kuzahuka.
Yongeye kugaragaza ko igihugu cye kiri mu ntambara n’ingabo z’u Rwanda, ziyemeje kurwana k’uruhande rw’inyeshyamba za M23 tumaze iminsi duhanganye nazo, yongeye ho ko yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano w’igihugu cye n’amahanga, ukomeze gutera agatambwe ujya Imbere.
Yagize Ati” niyemeje gutanga igitambo icyo aricyo cyose kugira ngo amahoro agaruke mu karere, Nzarwana kugeza ku mwuka wanjye wanyuma kugira ngo Amahoro agaruke iwacu.”
Uwineza Adeline
Niyemeje kurwana kugeza kumwuka wa Nyuma, kugirango ngarure amahoro_Perezida Tshisekedi
5 Comments
5 Comments
Igicucu.
Uku n’ukwiyamamaza uyu mugabo arimo. Arashaka gukurura u Rwanda mu ntambara kuko niyo turufu abona yamugumisha kubutegetsi. Kuko u Rwanda rutari gutanga intambara batangiye kwataka Uganda ngo barebe ko yo yabibakorera.
Hhhhh ngo Ku mwuka wa nyuma? N’ubundi agiye gupfa. Arakoze kuba nawe abyiyaturiyeho n’ubundi byari hafi.
Amen
Ugiye gupfa rwose. Ugeze Ku mwuka wawe wa nyuma. Kandi Koko numara gupfa amahoro azaboneka muri aka karere. Marayika w’Uwiteka akwihutishe uve mu nzira kuko uteye amboutillage.
Nyamara ibyo Kisedeki avuze mubyitondere kuko agiye gupfa rwose. Mutegereze gato uriya mwuka ugiye kumushiramo rwose. Kandi muzabona amahoro ahita atemba muri aka karere. Ijambo nka ririya ubusanzwe rivugwa n’abagiye gupfa. Ngaho ndaha. Mubitegereze biraje ntibitinze. Igendele Kilombo Mission yawe irarangiye.