Mu kiganiro umunyamabanga uhoraho w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi PPRD yagiranye n’ikinyamakuru Actu30.cd yatangaje ko n’ubwo gukemura ikibazo cy’umutekano ubarizwa mu burasirazuba bwa DRC bigenda biguru ntege kugira ngo amatora yo muri 2023 atazaba, Ferdinand Kambere yatangaje ko yaba cyangwa ataba badakeneye kongera kubona Tshisekedi ku ntebe ya Perezida wa Congo kuko batamushaka.
Ferdinand Kambere yashinje Perezida Tshisekedi na Guverinoma ye kuba yihishe inyuma y’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu, kugira ngo baburizemo amatora yari ateganijwe muri 2023.
Nk’uko uyu mugabo yakomeje abivuga ngo bababajwe cyane n’imyitwarire y’ubutegetsi bwa Tshisekedi k’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo,kuko ibyakozwe byose byakozwe nta nakimwe cyagaruye amahoro muri iki gce ibi bikagaragaza integer nke ndetse zikabije z’uyu mugabo n’ubutegetsi bwe.
Yongeye ho ati” niyo atategura amatora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bazayategura kandi agende neza.
Umuhoza Yves