Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru Patrick Muyaya yatangaje ko n’ubwo basabwa kuganira n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ko batazigera babikora kandi n’ubwo babikora batazigera babinjiza mu gisirikare cy’igihugu.
Ibi yabivuze mu gihe Leta ya Congo iherutse gusabwa na Kiliziya Gatorika muri iki gihugu kugirana ibiganiro n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 kugira ngo amahoro aboneke muri iki gihugu. Ibi kandi bikaba byaranagarutsweho kenshi n’ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga, aho nabyo byatanze iyi mpuruza y’uko leta ya Congo yakwicarana n’uyu mutwe bagashakira umuti w’ikibazo hamwe.
Muyaya yavuze ibi kandi mu gihe imyanzuro y’umuryango w’Afurika y’Uburasirauza nayo yasabaga ko izi nyeshyamba zisubira inyuma zikava aho zari zarafashe hanyuma leta nayo ikazegera bakagirana ibiganiro kugirango bashake umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo.
Patrick Muyaya yagize ati: “Ntidushobora kwibeshya ngo twicarane n’umutwe w’iterabwoba wa M23. Yewe n’igihe byabaye nti bizongera nko mu bihe bya mbere ngo bahite binjizwa mu Gisirikare.”
Muyaya, yakomeje avuga ati: “Ibibazo duhura nabyo ku rugamba ni ukubera abanzi bagiye binjizwa mu gisirikare cy’igihugu. Igisirikare cyacu kirimo abakigambanira bagiye binjizwa muri ubwo uburyo, igihe hagiye haba ibiganiro by’inyeshamba na leta abadakwiye dusanga binjijwe.”
Kuva intambara yongeye kubura mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu mpera z’umwaka w’2021, Guverinoma ya Kinshasa yakomeje ivuga ko itazaganira n’umutwe wa M23. Gusa amahanga n’Imiryango itandukanye yagiye isaba ubutegetsi bwa Kinshasa kuganira na M23 ibyo Tshisekedi n’Abategetsi be bagiye ba bitera utwatsi.
N’ubwo bimeze gutyo, ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, zagiye zitsindwa ku rugamba bahanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, aho ndetse n’ibice byinshi byagiye byigarurirwa n’uriya mu mutwe wa M23.
Uyu muvugizi yavuze ibi kandi mu gihe imitwe y’inyeshyamba yibimbiye mu kiswe Wazalendo, abenshi mu bayigize uyu munsi bafatwa nk’Abasirikare b’igihugu cya Congo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com