Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo, bimaze igihe ndetse ko hagiye hafatwa ingamba nyinshi zo kubikemura ariko ko imbaraga ziri gushyirwamo ubu, yizeye ko zizatanga umusaruro ushimishije.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya yarimo abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, gusa we [Paul Kagame], Tshisekedi na Museveni bayikurikiranye ku buryo bw’ikoranabuhanga.
Mu ijambo umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yavuze ko ashimira umuhate n’imbaraga zikomeje gushyirwamo n’abayobozi bo muri uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’umuhuza washyizweho na Afurika Yunze Ubumwe ari we, João Manuel Gonçalves Lourenço.
Yagize ati “Mfite icyizere gihagile ko muri iki gihe iki gihe imbaraga ziri gushyirwamo zigiye gutanga umusaruro mwiza.”
Iyi nama ije ari iya gatatu, ikurikira izindi ebyiri zabereye i Nairobi muri Kenya, zanafatiwemo imyanzuro igamije kurandura imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Perezida Paul Kagame yavuze ko kugira ngo umuti w’iki kibazo uboneke, hakenewe ubushake bwa Politiki mu gushyira mu bikorwa imyanzuro igenda ifatwa.
Yagize ati “Igikenewe muri iki gihe kurusha ibihe byatambutse, ni ubushake bwa politiki bufatika mu gushyirwa mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’akarere byumwihariko iy’i Nairobi y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba y’amahoro ndetse n’iy’ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwa Perezida Lorenco wa Angola.”
Umukuru w’u Rwanda yagaragaje ko iki kibazo gifite amateka kuko kigiye kumara imyaka ikabakaba 30 ndetse ko cyahungabanyije ubuzima bw’Abanyekongo benshi bagizwe impunzi none bakaba barabuze n’uko batahuka mu Gihugu cyababyaye.
RWANDATRIBUNE.COM