Uwari Perezida wa Mukura Victory Sports, Mugabo Nizeyimana Olivier, ni we watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, atsinze amatora ku majwi 52 kuri 59, ni nyuma yo kwiyamamaza wenyine kuko Rurangirwa Louis bari bahanganye yakuyemo kandidatire ye habura iminota mike ngo amatora atangire.
Amatora ya FERWAFA yabaye amezi atandatu mbere y’igihe cyari giteganyijwe bitewe n’uko Rtd Brig Gen Sekamana Damascène wari umaze imyaka itatu ayoboye, yeguye muri Mata mu gihe mu kwezi gushize heguye abakomiseri batanu, bituma Komite Nyobozi isigarwamo n’abantu batanu badashobora gufata ibyemezo.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Kamena 2021, abanyamuryango ba FERWAFA uko ari 59 bose bari bitabiriye iyi Nteko Rusange idasanzwe, aho buri munyamuryango yabanje kwipimisha Covid-19 inshuro zigera kuri ebyiri ndetse bakaba bari basabiwe uruhushya rubakura mu turere bakomokamo.
Buri munyamuryango yageraga ku muryango, akabanza kwerekana ibisubizo bye bigaragaza ko nta Coronavirus afite, ubundi akemererwa kwinjira muri cyumba cyabereyemo amatora.
Ni amatora kandi yari yitabiriwe n’indorerezi zirimo Karia Wallace uyobora CECAFA, wari uhagarariye CAF mu gihe Salom Mudege ushinzwe gahunda ya FIFA Forward ari we wari uyihagarariye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, yahawe ijambo atangira yibutsa abanyamuryango ko buri mukandida yakurikije ingengabihe yo gutanga kandidatire uko byari byateganyijwe kandi buri kimwe uko bari bagiteguye ari ko cyagenze.
Buri mukandida yari yagenewe iminota 10 yo kubwira abanyamuryango ba FERWAFA imigabo n’imigambi ye.
Ku ikubitiro, Rurangirwa Louis agihabwa umwanya ngo avuge imigabo n‘imigambi ye, yahise avuga atakiyamamaje kuko hari itegeko ritubahirijwe.
Rurangirwa yeguye ashingiye ku Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga nº 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’Abayobozi mu nzego za Leta.
Ingingo ya 10 yaryo ivuga ko “Umuyobozi urebwa n’iri tegeko ngenga yemerewe kuba umunyamuryango w’umuryango utari uwa Leta. Icyakora ntiyemerewe kuyobora umuryango utari uwa Leta keretse igihe uwo muryango ugizwe gusa n’abayobozi barebwa n’iri tegeko ngenga cyangwa se ari umwihariko wabo nubwo hakwiyongeraho abandi bantu baterabwa n’iri tegeko ngenga.”
Rurangirwa Louis agendeye ku cyo iri tegeko rivuga, ahamya ko mu itsinda rya Nizeyimana Mugabo Olivier harimo Lt Col Dr Gatsinzi Herbert usanzwe ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda na Gasana Richard usanzwe ari Meya w’Akarere ka Gatsibo, kandi aba bombi batemerewe kubangikanya akazi ka Leta n’indi mirimo nk’uko itegeko ribivuga.
Kalisa Adolphe uyobora Komisiyo y’Amatora, yavuze ko Rurangirwa yari yandikiye iyi Komisiyo n’ubundi agaragariza izi mpungenge ariko nka Komisiyo y’amatora bamusubiza ko bagenzuye buri mukandida uri kumwe na Mugabo Nizeyimana Olivier bagasanga nta miziro afite imubuza kwiyamamaza.
Nyuma yo gukuramo kandidatire ye, Mugabo Nizeyimana Olivier yari akeneye kubona amajwi 31 kuri 59 gusa akaba atsinze amatora.
Nizeyimana Olivier yahise afata ijambo ry’iminota icumi, asobanurira abanyamuryango ba FERWAFA imigabo n’imigambi ye mu buryo bugufi, asoza ijambo yerekana abo bazaba bafatanyije kuyobora iri Shyirahamwe.
Nyuma y’iri jambo, abanyamuryango babanje kwerekwa ahagombaga gushyirwa impapuro zanditseho amazina y’umukandida watowe.
Ni bwo hatangiye igikorwa cyo gutora hahamagarwa buri munyamuryango akabanza guca k’Umuhesha w’Inkiko wari watumiwe muri aya matora ngo akurikirane uko amategeko yubahirizwa, ubundi akahasiga ikimuranga (Indangamuntu cyangwa Pasiporo ye) agahabwa urupapuro rwo gutoreraho, ubundi akerekeza mu bwihugiko.
Nyuma y’igikorwa cyo kubara amajwi, Komisiyo y’Amatora yemeje ko Mugabo Nizeyimana Olivier ari we watorewe kuyobora iri Shyirahamwe mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.
Uyu mugabo yatowe ku majwi 52 kuri 59, impfabusa zabaye esheshatu, mu gihe uwatoye oya ari umwe.
Mbere y’aya matora, n’ubundi Mugabo Nizeyimana Olivier n’itsinda bazakorana muri iyi myaka ine iri imbere, ni bo bahabwaga amahirwe yo kuzatorerwa kuyobora FERWAFA.
Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA mu myaka ine iri imbere
- Perezida: Mugabo Nizeyimana Olivier
- Visi Perezida: Habyarimana Marcel
- Komiseri ushinzwe UmutungoHabiyakare Chantal
- Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga: Cyamwenshi Arthur
- Komiseri ushinzwe Amarushanwa: Gasana Richard
- Komiseri ushinzwe Umutekano: IP Umutoni Chantal
- Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago: Nkusi Edmond Marc
- Komiseri ushinzwe Umupira w’abagore: Tumutoneshe Diane
- Komiseri ushinzwe Amategeko: Uwanyirigira Delphine
- Komiseri w’Ubuvuzi: Lt Col Mutsinzi Hubert
Aba biyongeraho Komiseri ushinzwe Imisifurire, Rurangirwa Aaron, watowe mu Nteko Rusange yo mu Ukwakira 2020, asimbuye Gasingwa Michel.