Abinyujije ku rukutya rwe rwa twitter Perezida Kagame yavuze ko mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya #COVID19, U Rwanda ruzirikana abo imaze kuvutsa ubuzima, imiryango yabo n’inshuti zabo kandi ko u Rwanda n’Abanyarwanda bateye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima.
Yakomeje avugako kandi banifuriza abayirwaye bose gukira vuba. Perezida Kagame kandi yashimiye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye n’umuyobozi waryo Dr Tedros bakomeje kutugenda imbere muri ibi bihe.
Perezida Kagame yavuzeko Nubwo Mu Rwanda hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye #COVID19. Tutagomba kugira impagarara muri ibi bihe kuko ntacyo byadufasha.
Ahubwo Gufata Ingamba zisobanutse kandi zihamye nizo shingiro ryo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’icyi cyorezo.”
Yakomeje agira ati: “Gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi tugahagarara ahitaruye, n’ibindi. Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima (nk’uko imigenzo myiza yo kwirinda ibyibutsa).”.
Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda nta kabuza bazabasha gutsinda iki cyorezo nk’uko bigenda mu guhangana n’ibindi bibazo. Aha ati:
“Nk’uko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’Abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza.”
MASENGESHO P Celestin