Mu nyandiko aheruka gushira ahagaragara kuwa 30 ukwakira 2020 abinyujije mu kinyamakuru cye inyenyeri news , ubwo yavugaga kubarwanya ubutegetsi bw’uRwanda Noble Marara umwe mu bahoze mu ngabo za RDF ,Kuri ubu akaba abarizwa mu mitwe irwanya Leta y’uRwanda yavuze ko opozisiyo nyarwanda iba hanze imaze imyaka isaga 26 igerageza guhangana na Leta ya y’uRwanda maze yanzura ko bitakiri ibanga , ry’uko kugeza ubu itaragira amahirwe yo kugira icyo igeraho .
Akomeza avuga ko ntako batagize kuko bagerageje no kurema imitwe yitwara gisirikare yagerageje gutera uRwanda ariko ntihirwe.
Marara akomeza avuga ko opozisiyo nyarwanda iba hanze yaba iyitwaje intwaro cyangwa itazitwaje, nta ngufu isigaranye k’uburyo yashyira amanga yizeye ishya n’ihirwe mu gukomeza guhangana na Leta y’uRwanda mu buryo bumaze imyaka 26 ibikora ariko ntigire icyo igeraho.
Yagize ati: uyu munsi opozisiyo nyarwanda yaba iyitwaje intwaro cyangwa iharanira impinduka mu mahoro nta ngufu ifite yashingiraho ngo ishire amanga yizeye ishya n’ihirwe mu gukomeza guhangana na Leta y’uRwanda mu buryo bumaze imyaka 26 ibikora.
Akomeza avuga ko hejuru y’ibyo Leta y’uRwanda itazakorera ku cyocyere cy’abari muri opozisiyo kuko yo ntacyo itakaza mw’iri hangana, ndetse ko opozisiyo nyarwanda iba hanze itakibasha gukora imyigaragambyo kuri za ambasade z’uRwanda nkuko yakunze kubikora mu myaka yahise bitewe n’uko ntacyo igishoboye gukora .
Akomeza avuga ko kuri ubu ntayandi mahitamo opozisiyo nyarwanda isigaranye ,usibye kwitabira inama nkuru y’umushyikirano na Rwanda Day ngo kuko ntahandi izahurira na Leta y’uRwanda bishoboke ndetse ko ibi bizayisaba kwivugurura ikibumbira mu miryango aho kwibumbira mu mashyaka n’amashyirahamwe ahanganira ku mbuga nkoranya mbaga.
Yagize ati: ntabwo Leta y’uRwanda izigera itera intambwe irenze iy’umushyikirano na Rwanda Day mu guhuriza hamwe abanyarwanda ngo baganire,kw’itabira inama y’igihugu y’umushyikirano na Rwanda Day birakenewe kuko ari ntahandi opozisiyo iba hanze izahurira na Leta y’Urwanda kugirango itangemo umusanzu w’ibitekerezo n’uko ibina ibibazo by’uRwanda byakemuka.
Gusa ibi bizayisaba kwivugurura ikibumbira mu miryango aho kw’ibumbira mu mashyaka n’amashyirahamwe ahangana na Leta ku mbuga nkoranya mbaga.
Noble Marara arangiza avuga ko kuvugurura opozisiyo nyarwanda iba hanze ari ukwemera ko ubwinshi bw’amashaka ayigize ntacyo byamarira abanyarwanda ngo kuko bikomeza guhembera umwiryane n’ubwumvikane bucye, ahubwo ko byarutwa n’uko abarwanya ubutegetsi bari hanze bari basanzwe batibona muri gahunda za Leta y’uRwanda bakwibumbira mu miryango ishingiye ku miturire yabo
,maze bagatora abagomba kubahagararira muri gahunda zigenewe abanyarwanda bose nk’inama y’igihugu y’Umushyikirano na Rwanda Day ngo kuko bitabaye bityo izahora muri za byacitse zo ku mbuga nkoranya mbaga.
Noble Marara kuri ubu utuye mu gihugu cy’Ubwongereza n’umwe mu barwanya ubutegetsi bw’uRwanda akaba yaratorotse igisirikare nyuma yaho avumburiwe mu busambo bwo kunyereza risansi na mazutu z’imodoka za gisirikare.
Mu mwaka wa 2010 yabaye umunyamuryango wa RNC ariko nyuma yaho gato arikumwe na Nsabimana Callixte Sankara , Kazigaba Andre n’abandi bitandukanya na RNC ya Kayumba maze bashinga RRM, yaje gushwana na Sankara maze Sankara amwirukana muri RRM ,Ubu akaba yarashinze ikinyamakuru kigamije guharabika Leta y’uRwanda.
Hategekimana Claude