Mu bakuwe mu byabo n’intambara igahanganishije FARDC na M23 mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, harabarwa abagera muri 30 bapfiriye aho bahungiye kubera imibereho mibi barimo.
Byaratajwe n’umuyobozi mukuru wa Sosiyete sivile muri Nyiragongo, Thierry Gasisiro kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022 ubwo yagaragazaga imibereho y’abakuwe mu byabo n’imirwano ihanganishije FARDC na M23.
Yavuze ko aba bantu basize ubuzima muri iyi site yacumbikiwemo abakuwe mu byabo, byatewe n’imibereho mibi barimo.
Yagize ati “Kuva abakuwe mu byabo bazanwa muri Kanyarushinya, bari kunyura mu bibazo bikomeye bikomeje gutera ibibazo ku buzima bw’abantu.”
Yakomeje agaragaza ko hari bamwe bamaze kuhasiga ubuzima kubera ibi bibazo by’imibereho yo kubura amafunguro, imiti ndetse n’amazi.
Yagize ati “Mu gihe cy’amezi atatu tumaze kubara abantu barenga 30 bapfiriye hano, bose bakuwe mu byabo bacumbikiwe muri iyi site.”
Uyu muyobozi wa Sosiyete sivile yaboneyeho gusaba imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubuyobozi kugerageza gutabara ubuzima bw’aba bantu.
RWANDATRIBUNE.COM
Kubera iki kuvuga ivy’imfu? Ntabwp bishimisha abantu.