Kuri uyu wa gatandatu, abaturage 20 bishwe n’umutwe w’inyeshyamba za ADF mu gace ka Ndombi mu birometero bitanu uvuye ahitwa May-Moya.
Uyu mutwe ugizwe n’abanya-Uganda ukomeje kuyogoza intara ya Kivu y’Amajyaruguru, imiryango itari iya reta muri iyi Ntara itewe impungenge nuko imibare y’abishwe iri kugenda yiyongera.
Radio okapi dukesha iyi nkuru, ivuga ko kugeza ubu izi nyeshyamba zimaze kwica abaturage 198, kuva tariki ya 30 Ukwakira 2019 ubwo ingabo za congo FRDC zatangira ibitero byo guhangana n’izi nyeshyamba.
Nkurunziza Pacifique