Uwitwa Uwitonze Nasira washyize umukono na kasha ku nyandiko mpimbano yanditswe na Miss Elsa ashaka kubangamira iperereza riri gukorwa kuri Prince Kid, yafashwe n’inzego z’iperereza.
Uyu mugore yatawe muri yombi n’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Mbere, akurikiranyweho ibyaha birimo gukora inyandiko ivuga ibinyuranye n’ukuri ndetse no kwiyitirira umwuga utari uwe.
Inyandiko yatumye uyu Uwitonze Nasira atabwa muri yombi, igaragaza ko yanditswe na Miss Iradukunda Elsa tariki 04 Gicurasi 2022 mu gihe kasha n’imikono by’uyu Noteri byanditswe ko byashyizweho tariki 03 Gicurasi 2022.
Uyu munoteri asanze muri Kasho Miss Iradukunda Elsa bombi bivugwa ko bafungiye kuri station ya RIB ya Remera.
Amakuru y’ifungwa rya Iradukunda Elsa, yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi 2022 akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no kubangamira iperereza riri gukorwa kuri Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ukurikiranyweho kwaka ruswa y’igitsina bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe binyuranye.
Iradukunda Elsa avugwaho gusaba abakobwa bashinja uyu Prince Kid kwandika inyandiko nk’iriya na we yakoze, bagaragaza ko uyu musore nta cyaha yabakoreye.
RWANDATRIBUNE.COM