Nsabimana Callixte ‘Sankara’ uherutse gusabirwa n’Ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba, yahakanye icyaha cyo gushinga umutwe w’ingabo wa FLN, anasobanura byimbitse uko uyu mutwe waje kwihuza n’impuzamashyaka MRCD ya Paul Rusesabagina.
Ubushinjacyaha bwabisabye ku wa 16 Kamena 2021, mu Rukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ubwo hakomezaga urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte na bagenzi babo.
Mbere hose Sankara mu bwiregure bwe muri uru rubanza, yari yagiye yemera ibyaha byose ashinjwa akanabisabira imbabazi.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, Urukiko rwahaye umwanya abaregwa kugira ngo bagire icyo bavuga ku bihano basabiwe n’indishyi.
Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ni we wabanje avuga ko hari inyandiko nyinshi zitandukanye zitari zarashyizwe mu ikoranabuhanga [muri System] ndetse zirimo ibimenyetso byinshi bishimangira ibyo yabwiye urukiko ubwo yireguraga, hamwe na hamwe urukiko rukajya rumubaza akabura uburyo bwo kubisobanura kuko atari afite ibimenyetso.
Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ko Sankara yemeye ibyaha aregwa ariko hakaba bimwe na bimwe atemera birimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe n’icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki.
Sankara yabwiye Urukiko ko mu nyandiko nshya afite, zashyizwe muri system n’Ubushinjacyaha zigaragaza ko FLN yari umutwe w’ingabo za CNRD ikaza guhinduka umutwe w’ingabo za MRCD ya Rusesabagina muri Nyakanga 2017.
Yavuze ko ikindi atumvikanaho n’Ubushinjacyaha ari uko birengagije ibimenyetso by’uko we nta bubasha na buke yari afite bwo gutanga amategeko ku gisirikare cya FLN kuko yari Visi Perezida wa kabiri wa MRCD akaba n’Umuvugizi wa FLN, ntaho zari zihuriye no gutanga amabwiriza no gutegura ibitero.
Sankara yifashishije ikiganiro cya Lt Gen Hamada Habimana yagiranye na shene ya YouTube ya Radio Ubwiyunge ya CNRD, aho agaragaza ko mbere FLN yahoze ari umutwe wa CNRD, avuga ko umutwe w’abarwanyi wa FLN utashinzwe na MRCD kuko washinzwe tariki 10 Kamena 2016. Icyo gihe ngo MRCD ya Rusesabagina yari itaravuka.
Umucamanza yamubajije icyo ibi bishatse kuvuga cyangwa bihindura ku kuba FLN ari umutwe w’abarwanyi, Sankara amusubiza ko icyo yashakaga kugaragariza Urukiko ari uko yinjiye muri uwo mutwe atawushinze nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze.
Sankara yibanze cyane ku gusobanura amateka ya FLN, by’umwihariko igihe yashingiwe ari na ho yahereye avuga ko uyu mutwe wihuje na MRCD nyuma. Yanavuze ko Rusesabagina yari Umuyobozi wa MRCD, ari na yo yaje kwihuza na FLN ariko ngo ntabwo Rusesabagina yari umusirikare, bityo akaba atabarwa nk’uwari uri muri FLN.
Icyo kurema umutwe w’ingabo yagiteye utwatsi
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu 2018, Rusesabagina yari umwe mu bayobozi ba MRCD-FLN, yari Perezida wa MRCD akaba n’umwe mu bari bagize icyitwaga ‘College des Presidents’ ari na cyo cyayoboraga MRCD.
Sankara yasobanuye ko nyuma yaje kubaza Rusesabagina ikijyanye n’iyo College des Presidents amubwira ko atayizi ndetse ibijyanye n’izina rya FLN nubwo yaba ari mu bazanye izina ryayo bitavuze ko ari we washinzwe uwo mutwe.
Ati “Nabajije Rusesabagina nti ‘ko hari aho bavuga ngo College des Presidents ni yo yemeje izina rya FLN, iyo College de President yavuye he ko ntayizi? Arambwira ati ‘ese uko wowe uyizi yabayeho ryari nyine?’”
Yakomeje agira ati “Ariko noneho reka tuvuge ko n’iyo bakwita izina gusa, riturutse muri CNRD, rikemezwa, uretse ko na byo bitabayeho, kwita izina byaha ihuzanyito yo kurema? Agaciro ko kurema umutwe w’ingabo, ni ibintu bisaba ibintu byinshi ntabwo ari ibintu byo kuvuga gutyo mu magambo ngo umuntu araremye. Kwita izina ntabwo bivuze kurema.”
Sankara yifashishije urugero rusa n’urusekeje avuga ko kuba Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rujya rugira igihe cyo Kwita Izina abana b’Ingagi, uwise izina Umwana w’Ingagi bitaba bivuze ko ari we wamubyaye.
Ati “Reka mbahe nk’urugero, ubu hano mu gihugu buri mwaka hajya habaho umunsi wo Kwita Izina Ingagi, ubu tuvuge ko hari umukinnyi witwa Neymar yise akana k’Ingagi ‘Igitego’, ubu mu bitabo bya RDB na ORTPN banditse ko Neymar ari we wabyaye akana k’Ingagi kubera ko yakise izina?”
Yakomeje agira ati “Nubwo MRCD yaba yarise izina FLN uretse ko atari na byo, byakwitwa kurema umutwe w’ingabo? Kurema bisaba gushaka amashuri ya gisirikare.”
Sankara yavuze ko icyo yemera ari uko abarimo Herman binjiye muri FLN, uyu mutwe usanzwe uhari ndetse ngo icyo gihe wari ufite abarwanyi 2000 bagize diviziyo ebyiri. Uyu mugabo yavuze ko icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo zitemewe, atari cyo kuko atari mu baremye FLN ahubwo yayinjiyemo ndetse ngo na bamwe mu basirikare bari kumwe mu kirego, abenshi batangiranye na yo ndetse ari bo bagakwiye kuba bashinjwa kuyishinga [FL